Umuhanzikazi Victoria Kimani yisabiye kwerekwa urukundo ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’Umunyakenya Victoria Kimani yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza agahinda ke, yerekana ko yababajwe no kubona ibihumbi by’abamukurikira kuri Instagram bareba stories ze ariko ntibagire icyo bavuga cyangwa ngo berekane ko bishimiye ibyo ashyiraho.

Sep 26, 2025 - 09:33
Sep 26, 2025 - 09:40
 1
Umuhanzikazi Victoria Kimani yisabiye kwerekwa urukundo ku mbuga nkoranyambaga

Mu butumwa bwinshi yashyizeho, uyu muhanzikazi yibajije impamvu abafana be bamufata nk’umuntu uraho batitaho cyane.

Yagize ati: "Mfite ikibazo ku bantu barenga ibihumbi 25 bareba Insta story zanjye: kuki mumpa akato nk’aho ndi uwo kwirengagizwa?" 

Kimani yasabye abamukurikira kugaragaza urukundo no kumushyigikira mu byo ashyira ku rubuga, agaragaza ko bitoroshye kubaha umuziki n’ibyishimo igihe kirekire nk’icyo amaze abikora.

Victoria Kimani abona aterekwa urukundo nk'uko bikwiye 

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka 'Prokoto' yakoranye na Diamond Platnumz na Ommy Dimpoz, 'Wash It' yakoranye na Sarkodie, na 'My Shine' yakoranye na Joshua Baraka, yisabiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kujya bakanda 'likes', bagatanga n'ibitekerezo ku byo ashyira ku mbuga ze, ntibazinyureho bigendera gusa. 

Nyuma y’ubu butumwa, benshi mu bafana be batangiye kumwandikira ubutumwa bwite (DMs), gusa ibyo we yavuze ko atari umwanya wa buri wese wo kwirekura ngo batangire kumwinjirira, ahubwo bakwiye ku mwereka urukundo mu ruhame. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com