Yari igenewe umukunzi we gusa! Imva n’imvano y’indirimbo ‘Kashe’ yakunzwe na benshi

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, Element yatangaje ko nubwo indirimbo Kashe yakunzwe n’abantu benshi ariko atigeze ayandika agamiye kuyishyira hanze ngo yumvwe n’abantu bose ahubwo yari yayigeneye umukunzi we gusa baje no gutandukana.

Mar 20, 2024 - 15:54
Mar 20, 2024 - 22:02
 0
Yari igenewe umukunzi we gusa! Imva n’imvano y’indirimbo ‘Kashe’ yakunzwe na benshi

Muri Nyakanga 2022 nibwo Element wari umaze kumenyerwa mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi kuva mu mwaka wa 2020, yaje gutungurana na we ashyira hanze indirimbo ye yise ‘Kashe’ yumvikanamo amagambo meza y’umuntu uri mu munyenga w’urukundo. Element yaje gutungurwa no kubona ukuntu indirimbo ye ya mbere yakiranwe ubwuzu igakundwa ku rwego atakekaga.

Mu kiganiro Element yagiranye na Radio KissFm yo mu gihugu cya Kenya ari kubarizwa kugeza ubu, yatangaje ko yatunguwe n’uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abantu nyamara ajya kuyandika atari yarigeze atekereza ko yayishyira hanze yewe nta nubwo yajyaga atekereza ko yaba umuhanzi kuko ubusanzwe ari umuntu wigirira isoni dore ko ari ubwa mbere atangaje imvano y’iyi ndirimbo.

Yavuze ko iyi ndirimbo yari yayikoreye umukobwa bakundanaga icyo gihe, ari na we mukobwa bari bakundanye bwa mbere mu buzima bwe. Yamaze kuyimukorera yumva ni nziza ahita ayimuha ngo ajye aba ari we uyumva wenyine ariko ntibyaje gukunda ko uyu mukobwa bakomezanya kuko baje gutandukana bibera inshuti zisanzwe.

Element avuga ko bamaze gutandukana ari bwo yatekereje yumva ukuntu iyi ndirimbo ari nziza itakagombye gupfa ubusa, niko guhita ayishyira hanze nk’indirimbo ye ya mbere.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo bisa n’aho amarembo ye yongeye kwaguka yigwizaho abafana kubera ubuhanga n’ijwi rye ndetse abantu bakomeza kumubwira ko iyi mpano ye atayipfusha ubusa ahubwo yakomerezaho agakora n’izindi nyinshi.

 Amaze kubona urukundo abantu bamweretse niko guhita yiyemeza gutangira no kujya aririmba akabifatanya n’umwuga wo gutunganya amajwi ndetse nyuma yaje gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘Foi de toi’ yahuriyemo na Ross Kana na Bruce Melody.

Kugeza ubu Element ari mu gihugu cya Kenya aho yagiye mu bikorwa byo kumenyekanisha inganzo ye n’ibihangano bye mu bihugu byo muri East Africa aho yari yabitangiriye mu Rwanda no muri Uganda.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow