Hehe no gucuranga Ikinyafu ukumva Katapilla! Spotify yashyize igorora abatishyura imiziki

Urubuga rwa Spotify rucuruza imiziki, rwashyize igorora abarukoresha batishyuye, aho kuri ubu bashobora gucuranga indirimbo bashaka kuri uru rubuga batagize imbogamizi zo gucuranga indirimbo bakumva izitandukanye n'izo bashaka.

Sep 16, 2025 - 11:55
Sep 16, 2025 - 12:18
 1
Hehe no gucuranga Ikinyafu ukumva Katapilla! Spotify yashyize igorora abatishyura imiziki

Abakoresha konti z’ubuntu ubu bashobora gukina indirimbo bashaka, gushaka indirimbo runaka, cyangwa kumva indirimbo basangijwe n’inshuti cyangwa abahanzi ku mbuga nkoranyambaga bifashishije uburyo bwa “Pick & Play,” “Search & Play,” na “Share & Play", bwari umwihariko ku bafite konti zishyura. 

Mbere, abakoresha konti z’ubuntu bashoboraga gusa gukina indirimbo mu buryo bwa "shuffle" aho wumvaga gusa indirimbo urubuga rwaguhitiyemo, kandi ufite uburyo bucye bukwemerera guhindura izo wumva.

Gusa na none abakoresha ubu buryo bw'ubuntu kuri Spotify, baracyafite imipaka ibatandukanya n'abishyura, nk’igihe cyagenwe cya buri munsi cyo gukina indirimbo zitoranyijwe ndetse no guhindura indirimbo ku gikoresho cyawe wumviraho imiziki, ibintu abashyura batajya bahura nabyo.

Izi mpinduka zigamije gukurura umubare munini w'abakoresha uburyo bw’ubuntu kuri Spotify, bikazafasha iyi kompanyi kubona amasoko menshi y'ibyamamazwaho no kubona amafaranga menshi abiturutsemo.

Ubu ushobora kumva indirimbo ushaka kuri Spotify ukoresha konti itishyura 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com