Abanyarwanda bakomeje gushegeshwa n'izamuka ry'ibiciro! - Raporo nshya

Ubuzima bukomeje kurushaho guhenda ku Banyarwanda, aho imibare mishya ya NISR igaragaza ko ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi byazamutseho 13.6% mu mwaka umwe. Ubuvuzi bwazamutse ku kigero cya 71.2%, ubwikorezi burahenda, ndetse n'amazu, amazi n'amashanyarazi bikomeza kuzamura umutwaro ku baturage, mu gihe benshi bavuga ko guhaha no kubona ibikenerwa bya buri munsi bikomeje kuba ingorabahizi.

Jul 11, 2026 - 10:35
Jul 11, 2026 - 15:54
 0
Abanyarwanda bakomeje gushegeshwa n'izamuka ry'ibiciro! - Raporo nshya

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi bikomeje kuzamuka, aho muri Kamena 2026 byiyongereyeho 13.6% ugereranyije n'ukwezi nk'uku kwa Kamena 2025.

Raporo ya NISR igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n'izamuka rikabije ry'ibiciro mu rwego rw'ubuvuzi, ubwikorezi, amazu, amazi, amashanyarazi, gaze n'ibindi bikomoka ku ngufu.

Mu nzego zose zapimwe, ubuvuzi ni bwo bwagize izamuka rikomeye kurusha izindi, aho ibiciro byabwo byazamutseho 71.2% mu mwaka umwe. Ubwikorezi bwazamutseho 26%, mu gihe ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gaze n'ibindi byiyongereyeho 20.5%.

Ibiciro byo muri hoteli na resitora na byo byazamutseho 15.9%, mu gihe ibinyobwa bisembuye, itabi n'ibindi bifitanye isano na byo byiyongereyeho 13%.

Nubwo ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 7.5% ugereranyije na Kamena 2025, byagabanutseho 0.3% ugereranyije na Gicurasi uyu mwaka.

Raporo kandi igaragaza ko ibikomoka ku ngufu byazamutse cyane, aho ibiciro byabyo byiyongereyeho 44.8% mu mwaka umwe.

INDI NKURU WASOMA : Hazakusanywa asaga miliyari 4,640 Frw nk’imisoro mu mwaka wa 2026/27

NISR yagaragaje ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ari byo byakomeje guhenda kurusha ibitumizwa mu mahanga. Ibikorerwa imbere mu gihugu byazamutseho 14.7%, mu gihe ibitumizwa hanze byiyongereyeho 10.5%.

Muri rusange, impuzandengo y'izamuka ry'ibiciro mu mijyi hagati ya Kamena 2025 na Kamena 2026 yari 9.3%.

Imibare mishya kandi igaragaza ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ukomeje kwiyongera. Nyuma yo kugera kuri 9.2% muri Werurwe, wazamutse ugera kuri 13% muri Mata, ugabanukaho gato ugera kuri 12.9% muri Gicurasi, mbere yo kongera kuzamuka ukagera kuri 13.6% muri Kamena 2026.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow