Dore ikizakubwira ko uhembwa macye
Ujya utekereza ko uhembwa macye ukurikije ayo abandi bahembwa cyangwa se ukurikije ko ayo uhembwa ashira utaranayageza mu rugo?
Nusanga hari kimwe wujuje muri ibi bintu 6, umenye ko uhembwa amafaranga macye adakwiranye n'akazi ukora:
1. Niba aho ukora barakongereye inshingano ariko ntibakongerere umushahara, ntakabuza uhembwa macye.
2. Niba umwaka ushira ibiciro ku isoko bikiyongera, ifaranga rigatakaza agaciro ariko wowe umushahara ugakomeza kuba wawundi, rwose uhembwa macye kuko uko umwaka ushize uzajya wisanga utagishoboye kwishyura ibyo wabashaga kwishyura mu mwaka wabanje.
3. Ujya ugenzura imikorere yawe ugasanga uri gutanga umusaruro uruta uwo watangaga mbere nyamara ayo uhembwa agakomeza kuba amwe? Nawe ntagushidikanya uhembwa macye kuko niba umushahara baguhembaga utaramenya akazi ari wo baguhemba kandi noneho usigaye utoza abandi urabyumva ko uhembwa ay’abatangizi kandi uri inzobere.
4. Niba ukora amasaha menshi nyamara hakaba hari abo mukora bimwe bakora amasaha macye bagahembwa angana n’ayo uhembwa cyangwa se bakanahembwa ayaruta, utangire nawe wibare mu bahembwa macye.
5. Niba ujya ugenzura ugasanga abantu mukora akazi kamwe, ahantu hamwe ndetse munanganya amashuri n’ubunararibonye ariko ugasanga bakurusha umushahara, ntiwirirwe ubaza uhembwa macye.
6. Niba mu kindi kigo gikora nk’ibyo mukora bahemba aruta ayo aho ukora bahemba kandi mwese muri ku rwego rumwe, ni byo rwose uhembwa macye.
Niba usuzumye ugasanga uhembwa macye cyangwa se uhembwa adakwiranye n’ibyo ukora, igihe kirageze ngo ukomange ku muryango wa Boss (umukoresha wawe) umusabe kongezwa.
Ubutaha tuzababwira uko wasaba umukoresha wawe kukongeza mu gihe wamenye ko uhembwa macye.
What's Your Reaction?










