Impanga z’abahungu zashyingiranywe n’impanga z’abakobwa ku munsi umwe
Mu mujyi wa Ibadan uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, habereye ubukwe budasanzwe bwakuruye amatsiko n’ibyishimo by’abatari bake nyuma yuko abavandimwe b’impanga b’abahungu, Taiwo na Kehinde Oguntoye, bashyingiranywe n’abavandimwe b’impanga b’abakobwa, Taiwo na Kehinde Adediran, mu birori byahurijwe hamwe.
Nubwo mu bwoko bw’Abayoruba impanga ari nyinshi kandi zifatwa nk’umugisha, kubona impanga zombi z’abahungu zishyingiranwa n’impanga zombi z’abakobwa ku munsi umwe ni ibintu bibaho gake cyane.
Inkuru y’urukundo rw’aba bashakanye yatangiye mu myaka icumi ishize ubwo bose bigaga muri Kaminuza ya Ibadan. Umwarimu umwe ni we wabahuje, ariko icyo gihe abakobwa ntibari biteguye gutangira umubano w’urukundo. Byabaye ngombwa ko baguma ari inshuti gusa, nyuma ubuzima bukabajyana mu bihugu bitandukanye.
Nyuma y’igihe kinini badahuye, bongeye kuvugana maze umubano wabo urakomera, kugeza ubwo ufashe indi ntera ikabageza ku gusezerana imbere y’imiryango n’inshuti zabo.
Taiwo Oguntoye yabwiye BBC Yoruba dukesha iyi nkuru ko we n’umuvandimwe we bahoranye inzozi zo kuzashaka abakobwa b’impanga.
Yagize ati: “Twari dusanzwe twifuza kuzashaka impanga. Kuba byarabaye ni impano idasanzwe twahawe n’Imana.”
INDI NKURU WASOMA :FDLR mu myiteguro yo kongera kurasa muri Rubavu na Musanze
Mu bukwe bwabo, abageni bari bambaye imyenda isa, ibintu byatumye ibirori birushaho kuba byiza kandi bidasanzwe. Hari kandi izindi mpanga nyinshi zari zaje kwifatanya na bo muri uwo munsi w’ibyishimo.
Nubwo abo bashakanye bafitanye umubano wa hafi cyane, batangaje ko bazatura mu ngo zitandukanye.
What's Your Reaction?










