Mu Buhinde havutse uruhinja rufite amaboko ane n’amaguru ane
Mu gihugu cy’u Buhinde havutse uruhinja rwatunguye benshi nyuma yo kuvuka rufite amaboko ane n’amaguru ane, ibintu byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga bikurura amarangamutima n’impaka zitandukanye.
Amafoto n’amashusho by’uru ruhinja byatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ruvukiye mu bitaro byo mu Buhinde, aho abaganga bahise batangaza ko rufite ikibazo cy’uburwayi budasanzwe buzwi nka “Polymelia”.
Polymelia ni indwara ituma umwana avukana ingingo z’umubiri ziyongereyeho, akenshi bitewe no kudakura neza kw’impanga mu nda cyangwa ibibazo biba byarabaye mu mikurire y’umwana igihe nyina atwite. Abaganga bavuga ko ari indwara iboneka gake cyane, aho ishobora kugaragara ku mwana umwe muri miliyoni.
Ibitaro byakiriye uru ruhinja byatangaje ko rwavutse rumeze neza muri rusange, nubwo rwahise rushyirwa mu bitaro byita ku bana bakeneye ubuvuzi bwihariye kugira ngo rukurikiranwe bya hafi.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga abana n’izindi nzego z’ubuvuzi ryahise ritangira gusuzuma niba bishoboka ko uru ruhinja rwakorerwa operasiyo yo gukuraho izo ngingo ziyongereyeho.
INDI NKURU WASOMA :Abana bavutse bahuje inda babazwe, umwe arapfa!
Umuryango w’uru ruhinja, bivugwa ko ubayeho mu buzima bworoheje, watangaje ko watunguwe cyane n’ibyabaye ariko ukomeza kugira icyizere cy’uko umwana wabo azabaho neza.
Abaganga kandi bavuga ko indwara nka Polymelia ishobora kuboneka hakiri kare mu gihe umugore atwite, ariko ko hari aho ubuvuzi bwo gukurikirana inda butagerwaho n’abaturage benshi, bigatuma ikibazo kigaragara umwana amaze kuvuka.
Kuri ubu hari imiryango itandukanye ikorera mu Buhinde yatangiye gutanga ubufasha kugira ngo uyu muryango ubashe kubona amafaranga yo kwishyura ubuvuzi bw’uru ruhinja ndetse n’ubujyanama bwihariye.
What's Your Reaction?










