FDLR: Impamvu u Rwanda n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi bitabona kimwe uyu mutwe witwaje intwaro
Mu gihe ikibazo cy'umutwe wa FDLR gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by'umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari, uburyo u Rwanda n'ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw'Isi biwurebamo buracyatandukana cyane, nubwo impande zombi zemeranya ko uyu mutwe wabayeho kandi wagize uruhare mu bikorwa by'urugomo - Igisubizo .com yabisesenguye byose :
Ku ruhande rw'u Rwanda, FDLR ifatwa nk'umuzungura w'ingabo n'imitwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kigali ivuga ko n'ubwo uyu mutwe utagifite abarwanyi benshi nk'uko byahoze, ugifite ingengabitekerezo ya jenoside, imiyoboro mpuzamahanga n'ubushobozi bwo kongera kwisuganya igihe cyose ubonye ubufasha.
Abayobozi b'u Rwanda bakomeje kuvuga ko ingano y'abarwanyi ba FDLR atari yo igena uburemere bw'ikibazo, ahubwo ko amateka yayo, imigambi ifite n'ubufatanye n'andi mashyirahamwe cyangwa inzego za Leta ari byo bituma ikomeza gufatwa nk'ikibangamiye umutekano w'igihugu.
Mu myaka ishize, raporo zitandukanye z'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zagaragaje ko FDLR yakomeje gukorana n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bice bimwe byo mu burasirazuba bw'icyo gihugu. Izo raporo zanagaragaje ibikorwa uyu mutwe ushinjwa birimo ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare no kugirira nabi abasivili.
Ku ruhande rw'ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw'Isi, FDLR na yo ifatwa nk'umutwe usanzwe uraho ,waciwe intenge nke n’ibihano kubera ibikorwa byawo. Gusa, akenshi ifatwa nk'umwe mu mitwe myinshi ikorera mu burasirazuba bwa Congo, aho bavuga ko intege zayo zagabanutse ugereranyije n'uko yari imeze mu myaka yashize.
Iyi myumvire ni yo u Rwanda ruvuga ko idaha agaciro gahagije amateka n'ingengabitekerezo byaranze FDLR kuva washingwa mu mwaka wa 2000 n'abahoze mu ngabo z'u Rwanda no mu mitwe ya Interahamwe bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
INDI NKURU WASOMA : Uko kubeshyera umuntu gukorera u Rwanda byahindutse ikimenyetso cy'ubutwari muri politiki ya Kinshasa
Abayobozi b'u Rwanda bavuga ko ikibazo atari ukumenya ko FDLR ihari, ahubwo ko hari ukutayiha uburemere bukwiye mu ngamba mpuzamahanga zigamije kuyisenya burundu. Ku ruhande rwabo, ibihugu byo mu Burengerazuba bikomeje kuyifatira ibihano no gukurikirana abayobozi bayo, ariko bikavuga ko ikibazo gikwiye kureberwa mu rwego rw'umutekano rusange wo mu burasirazuba bwa Congo.
Iri tandukaniro ry'imyumvire rikomeje kugira uruhare mu buryo ibibazo by'umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikemurwa, ndetse rikaba ari imwe mu ngingo zikunze kuvugwaho cyane mu biganiro bya dipolomasi hagati y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa barwo.
What's Your Reaction?










