Ibiciro mpuzamahanga bya peteroli byasubiye mu buryo

Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutse cyane nyuma y’uko Iran itangaje ko inzira ya Strait of Hormuz igiye gukomeza gufungurwa ku bw’ubwikorezi bw’amato mu gihe cy’agahenge mu ntambara ihanganishije Amerika, Israel na Iran.

Apr 18, 2026 - 06:48
Apr 18, 2026 - 08:07
 0
Ibiciro mpuzamahanga bya peteroli byasubiye mu buryo

Nyuma y’iri tangazo, igiciro cya peteroli ya Brent cyahise kigwa kigera ku madolari 88 kuri buri barrel, kivuye hejuru ya 98 cyari kiriho mbere uwo munsi.

Iyi nzira inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli n’ibikomoka kuri gaz byoherezwa ku isi, bityo gufungurwa kwayo bikaba byahise bituma amasoko yongera kugira icyizere.

Perezida wa Amerika Donald Trump yashimye iki cyemezo, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko amato yose y’ubucuruzi yemerewe kunyura muri iyo nzira mu gihe cy’agahenge.

INDI NKURU WASOMA :Hafi 50% bya gatanya zatanzwe muri 2025 bari bataramarana imyaka 10  - Raporo

Nubwo bimeze bityo, imiryango mpuzamahanga y’ubwikorezi bwo mu nyanja iracyagaragaza impungenge ku mutekano w’iyo nzira. Bavuga ko hari ibyago bishobora gukomeza kubaho, bityo ibigo bimwe bikaba bitariteguye guhita byongera kuyinyuramo.

Gufungwa kw’iyi nzira mbere byari byaratumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane, binagira ingaruka ku biciro bya lisansi, indege ndetse n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow