Kwibuka 31: Minisitiri Dr Bizimana yahaye umukoro abarimu n'ababyeyi
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana yavuze ko abarimu n’ababyeyi bakwiye gutinyuka bakigisha Jenoside yakorewe Abatutsi bashize amanga.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yari ahibukiwe ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo.
Mu ijambo rye yavuze ko ababyeyi n'abarimu bakwiye kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi badaciye ku ruhande. Ibyo bizatuma urubyiruko rusobanukirwa amateka, baharanire ko itazasubira ukundi.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yagize ati:"Abakuru mwigishe abato amateka mudaciye ku ruhande, bamenye ibyabaye. Mwamaganire kure ingengabitekerezo ya Jenoside. Bana namwe mumenye ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, mwamaganire kure ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n'abayipfobya muharanira ko itazasubira."
Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko hari abarimu baba bari kwigisha mu ishuri, bagera ku mateka ya Jenoside bagataruka. Abakangurira kuyigisha kuko yarabaye.
Ati;"Hari abarimu bagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakababwa. Bamwe batinya ko baza kubonamo ‘nyirarume, se wabo wayikoze...’ Yigishe kuko yarabaye ntiwayihindura."
Minisitiri Dr Bizimana yasoje abasaba gukomeza gukomera, maze bubake igihugu cyizira amacakubiri.
What's Your Reaction?










