Bitera kanseri! Amerika yahagurukiye ibiribwa biteye amarangi

Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, inzego z' ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zatangaje ko ibiryo birimo amarangi bikwiye gukurwa ku isoko kuko bitera kanseri.

Apr 23, 2025 - 19:34
Apr 23, 2025 - 20:22
 0
Bitera kanseri! Amerika yahagurukiye ibiribwa biteye amarangi

Inzego z'ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'abahanga mu by'ubuzima bavuze ko ibigo bikora ndetse n'abantu barya ibiribwa birimo amarangi abayashyizwemo hifashishijwe peteroli bakwiye kubireka kubera ko ari intandaro y'indwara ya kanseri.

Komiseri mu kigo gishinzwe ubuziranenge bw' ibiribwa n'imiti, FDA, muri Amerika, Marty Makary yatangaje ko bagiye gutera intambwe zo gukuraho ibiribwa biterwa amarangi ashyirwaho hifashishijwe ibirimo peteroli. Bikunda gukorwa kuri shikareti, amata, yawurute n'ibindi aho usanga bisa n'umutuku, ubururu, umuhondo n'icyatsi.

Icyo kigo cyagize kiti:"Uyu munsi, FDA iri gusaba ibigo bikora ibiryo kureka gukora ibiryo bishyirwamo peteroli nk’ uko bibujijwe muri Canada no mu Burayi."

Muri icyo gikorwa, Makary yunganiwe n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu by'ubuzima, Robert F. Kennedy Jr wavuze ko yavuganye na bimwe mu bigo bikora ibiribwa babiganiraho barabyumva ariko ngo ntabwo barabifatira umwanzuro.

Hari ibigo byagiye byiyemeza ko bizahagarika gukora bene ubwo bwoko bw' ibiryo mu mwaka wa 2026, 2027, ariko ibindi birifata.

Hari ibitarumva ubwo bushakashatsi, bibwira abo ababukoze kongera kubukora kuko hashize imyaka myinshi bashyira ku isoko ibyo biribwa kandi nta ngaruka zidasanzwe bajya babona.

Ibyo kandi byongewe gushimangirwa n'inzobere mu by'indwara zidakira akaba umwarimu muri Kaminuza ya Yale (Yale University), Susan Mayne yavuze ko bene ayo mafunguro yakozwe abantu bayarya imyaka irenga ikinyejana, akibaza impamvu bari kubishyiramo imbaraga aho gushakira umuti urambye indwara zifatwa nk' izidakira.

Ku rundi ruhande, ikigo FDA nticyumva iby’abo ahubwo cyahagurukiye kurwanya ayo mafunguro. Bizera ko ibyo bizarinda ubuzima bw'abana n'abakuru bagaburirwa ibyo biribwa biteye amarangi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow