Azawi yahishuye uko umuze wamusunikiye kugabanya agatama !
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya kunywa inzoga, mu rwego rwo kwita ku buzima bwe no kunoza imibereho ye ya buri munsi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, aho yasobanuye ko nubwo atarahagaritse burundu kunywa inzoga, ubu abikora mu buryo bugenzurwa kandi bufite gahunda ihamye.
Azawi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kunywa inzoga ku munsi umwe gusa mu cyumweru, kandi nabwo akabikora mu rugero ruto.
Yagize ati: “Nagabanyije kunywa inzoga, mpitamo ko nzajya nywa ku munsi umwe mu cyumweru kubera ibibazo by’ubuzima nari mfite.”
INDI NKURU WASOMA :Minisitiri Nduhungirehe yanenze imiyoborere ya AU iyobowe n’u Burundi
Yakomeje avuga ko no kuri uwo munsi umwe, akurikiza amabwiriza y’abaganga be, ibintu avuga ko byamaze kumuha umusaruro mwiza.
Ati: “Ubu meze neza, ndi umuntu muzima. Ndetse n’uwaba akeneye amaraso nayatanga kuko ubuzima bwanjye bwameze neza.”
Uyu muhanzikazi yanemeye ko gukora mu mwuga wa muzika, aho inzoga zikunze kugaragara cyane mu bitaramo no mu buzima bwa buri munsi, bituma bitamworohera gukurikiza uwo mwanzuro.
What's Your Reaction?










