WhatsApp igiye gukora impinduka zidasanzwe

Ubuyobozi bw’urubuga rwa WhatsApp bwatangaje ko mu minsi iri imbere bagiye gushyira hanze uburyo bushya, buzajya bukoreshwa mu matsinda y’abarukoresha bwo kuganira hakoreshejwe ijwi (voice chat) ku bantu bagera kuri 32.

Nov 14, 2023 - 14:49
Nov 14, 2023 - 14:49
 0
WhatsApp igiye gukora impinduka zidasanzwe

Ubu buryo bushya buje bwunganira ubwari busanzwe bwa Voice call, aho washoboraga guhamagara mu itsinda (Group) maze buri wese akabona ko uhamagaye akitaba.

Mu gihe umwe mu bagize itsinda atangije voice chat, umuntu azajya abona ubutumwa bugufi kuri WhatsApp bukumenyesha ko ibiganiro bitangire, bunagusabe kwinjira muri ibyo biganiro niba ubishaka.

Igihe ikiganiro kizajya kiba kirimbanije, umuntu uri muri group azajya abasha kohereza ubutumwa muri iyo group cyangwa akandikirana n’abandi bitabangamiye voice chat irimo irakorwa.

Ibi bigamije koroherereza abantu bakoresha Whatsapp gusabana birushijeho nta mbogamizi bahuye nazo.

WhatsApp yavuze ko ubu buryo buzatangirira ku bantu bafite telefone za iPhones ndetse na Android.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow