Ikibuye cyavuye mu isanzure cyagurishijwe akayabo karenga miliyari 7 RWF

Ikibuye bivugwa ko cyavuye mu isanzure cyikagwa muri Afurika cyacururijwe muri Amerika, umukire akigura arenga miliyari 7 RWF.

Jul 17, 2025 - 09:57
Jul 17, 2025 - 12:04
 0
Ikibuye cyavuye mu isanzure cyagurishijwe akayabo karenga miliyari 7 RWF

Ikibuye cyavumbuwe mu burengerazuba bw' Afurika mu gihugu cya Niger cyikitwa NWA 16788 cyagurishirijwe muri New York, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri miliyari 7,653,178,747 RWF.

CNN yatangaje ko iki kibuye cyahavumbuwe mu Ugushyingo 2023 mu gace ka Agadez nk' uko abahanga mu bumenyi bw' ikirere babivuze. Basanze cyaravuye ku wundi mubumbe witwa Mars kigwa ku Isi, gipima ibiro 24.5.

Cassandra Hatton, umwe mu bayobozi mu kigo 'Sotheby' kizwiho kugurisha ibintu biri mu ngeri zitandukanye, cyagize uruhare mu igurishwa ryacyo, yavuze ko icyo kibuye kidasanzwe kandi ari icy'agaciro gakomeye mu bindi byagiye biboneka ku Isi byavuye mu isanzure ku mubumbe wa Mars. 

Ntihamenyekanye uwaguze icyo kibuye. Amazina ye ntabwo yigeze atangazwa.

Ku rundi ruhande, umwarimu muri Kaminuza ya Edinburg ho muri Scotland, Steve Brusatte, umuhanga mu buzima bw' ahahise n'ubw' Isi yanenze iryo gurishwa ry'icyo kibuye, avuga ko iyo kitagurishwa ahubwo cyigashyirwa mu nzu ndangamuco; abana n'abandi batandukanye bakajya bagisura.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow