Ni we Papa Francis wenyine: Ibintu 5 bidasanzwe byakozwe na Papa Francis mu myaka 12

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, ibiro byo kwa Papa bishinzwe amakuru byahishuye ko Papa Francis yitabye Imana aguye mu rugo iwe i Casa Santa Marta, Vatican. Mu gihe yaramaze ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi yirinze gusura igihugu avukamo cya Argentina.

Apr 22, 2025 - 21:11
Apr 22, 2025 - 21:54
 0
Ni we Papa Francis wenyine: Ibintu 5 bidasanzwe byakozwe na Papa Francis mu myaka 12

Jorge Mario Bergoglio uzwi nka Papa Francis watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mu mwaka wa 2013, agatabaruka ku wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, azize indwara ya stroke yateye guhagarara k’umutima, bimwe mu bikorwa yakoze bitandukanye byasigaye mu bitabo no mu mitwe y'abantu birimo uko ari we Papa wo hanze y'U Burayi mu myaka hafi 1300.

Papa Francis ni we wa mbere wiswe iryo zina rya "Francis"

Akivuka yiswe Jorge Mario Bergoglio asengera muri Kiliziya Gatolika birangira yiyeguriye Imana. Yagizwe Arikiyepisikopi w'Umurwa Mukuru wa Argentina, Buenos Aires mu mwaka wa 1998. Yagizwe kandi Karidinali mu mwaka wa 2001 na Papa Yohani Paul II.

Ku wa 13 Werurwe 2013 yatorewe kuba Papa wa 266 ahabwa izina "Francis." Ni we Papa wa Mbere witwa gutyo, bivuze ko abandi bazakurikiraho bazashyiraho imibare yabo … wa kabiri… wa gatatu.

Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025 afite imyaka 88, kuri Pasika  ku wa 20 Mata 2025, yari yagaragaye kuri Basilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican ndetse atanga ubutumwa bwifuriza buri umwe kugira umunsi mwiza wa Pasika.

Uretse ibyo kandi yahaye umugisha ibihumbi by'abari bateraniye aho kuri Bazilika Mutagatifu Petero.

Yatabarutse yaramaze igihe gito yujuje imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika, dore ko yatorewe kuyiyobora ku wa 13 Werurwe 2013.

CNN yanditse ko guhabwa inkoni kwe byatumye yandika amateka yo kuba Papa wa mbere uvuka hanze y'U Burayi mu myaka 1,272

Hari hashize iyo myaka yose nta mupapa wo hanze y'Umugabane w'i Burayi utorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi. Papa Francis yavukiye muri Argentina iherereye muri Amerika y'Amajyepfo.

Haherukaga Papa Gregory III wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 741. Papa Gregory III yavukiye muri Syria, yayoboye Kiliziya Gatolika imyaka 10.

Papa Francis yahaye rugari abatinganyi

Mu ntangiriro z' ubuyobozi bwe, papa Francis yanze kwiteranya n'ababana n'abo bahuje ibitsina, ubundi abaha rugari mu nzu y'Imana.

Igihe yabajijwe ku mupadiri w'umutinganyi yasubije ati:"Ndi inde wo guca urubanza?" Mu kiganiro yigeze kugirana n'igitangazamakuru "Association Press" mu mwaka wa 2023, yavuze ko kuba umutinganyi atari icyaha. Nyuma yagaragaye aha umugisha abatinganyi bamwisangaho na Kiliziya Gatolika muri rusange.

Mu myaka 12 yamaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ntiyigeze asura kavukire ye

Nk'uko mwabibonye haruguru, Papa Francis yotowe ku wa 13 Werurwe 2013. Icyo igihe inkuru nziza yatashye ku Isi hose ishimisha abatari bake cyane cyane ab'i Buenos Aires muri Argentina kuko umuntu w'iwaho yari yatorewe umwanya w'ikirenga muri Kiliziya Gatolika.

Mu gihe cye yasuye ibihugu bitandukanye ariko ntabwo yigeze asura igihugu cya Argentina. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko byatewe nuko atumvikanaga n'ubuyobozi bw' icyo gihugu.

Mu mwaka wa 2021, ni we mupapa wa mbere wasuye Iraq

Iraq ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi cyiyobowe n'abo mu Idini rya Isilamu. Papa Francis yaragisuye ndetse aganira n'abayobozi bacyo.

Ikindi wamenya nuko Papa Francis, yitabye Imana yaramaze igihe yitegurira uburyo azashyingurwamo. Bivuze ko ibisabwa byose yabishyize ku murongo. Itangazo ryavuye i Vatican ryavuze ko azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow