Uganda: Inzoga zagabanyirijwe imisoro, ibikorwa bishya bihabwa imyaka itatu y'ikiruhuko
Minisitiri w'Imari muri Uganda, Hon. Matia Kasaija ari mu itangazwa ry'ingengo y'imari y'umwaka wayo, 2025/26, yavuze ko ibigomba kugabanyirizwa imisoro harimo n'ikorwa ry'inzoga.
Leta ya Uganda yatangaje ko bimwe mu byaganiriweho mu ngengo y'imari 2025/26 harimo uko icyo gihugu cyigomba gusindagiza abagitangira gushyira mu bikorwa imishinga mishya no guha umwihariko inganda zisanzwe zirimo izikora inzoga hakagabanywa umusoro ucibwa abazikora.
Ni bimwe mu byavuzwe na Minisitiri w'Imari muri Uganda, Hon. Matia Kasaija ubwo ku wa 12 Kamena yamurikiraga i Kololo Independence Grounds ingengo y'imari y'umwaka wayo wose utaha wa 2025/26.
Hon. Kasaija yavuze ko abaturage ba Uganda bazajya batangira gukora imishinga mishya bazajya bamara imyaka itatu nta musoro batanga kugira ngo biyubake, bahamye imirimo yabo. Ni icyemezo cyizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Nyakanga 2025.
Ati:"Ni ibwiriza ryaganiriweho dusanga ari byiza kubareka bagakora imyaka itatu nta musoro batanga kugira ngo bazamure imishinga yabo, bahange imirimo banabone igitereko cy'ibyo bikorwa byabo."
“Inzoga zengerwa muri Uganda zigiye kugabanyirizwa umusoro kugira ngo hazamurwe inganda z' imbere mu gihugu. Bizakorwa mu mujyo wa Guverinoma ya Uganda yafashe wo kuganya umusoro kuri bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu nganda. Bizatangira kubahirizwa muri Nyakanga 2025.”
What's Your Reaction?








