Umwe yararahiye undi ajya kwiragirira inka! Rigathi Gachagua yasubiye mu cyaro

Uwari Visi-Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yagaragaye mu gace kari kure y’umujyi wa Nairobi aho yagiye kwiragirira inka n’intama.

Nov 2, 2024 - 11:56
Nov 2, 2024 - 16:32
 0
Umwe yararahiye undi ajya kwiragirira inka! Rigathi Gachagua yasubiye mu cyaro

Mu gihe ku wa 01 Ugushyingo 2024 mu gihugu cya Kenya bari mu gikorwa cyo kurahiza Visi-Perezida mushya w’icyo gihugu, Prof Kithure Kindiki, uwasimbuwe kuri uwo mwanya, Rigathi Gachagua yari yasubiye mu rugo rwe ruri mu cyaro cya Nyeri aho yarimo yita ku matungo ye arimo inka n’intama.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024, uwari Visi-Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yashinjwe ibyaha birimo irondakarere no kwikubira umutungo, bituma abatari bake bamutakariza ikizere asabwa kwegura.

Abadepite benshi bo muri icyo gihugu batoye ko yakweguzwa. Yizera ko Abasenateri bazagira icyo bamumarira ariko birangira ntacyo babikozeho. Intero iguma ari ukweguzwa kwe.

Amaze kweguzwa, yasimbuwe na Kithure Kindiki, Rigathi Gachagua aba abaye umuturage usanzwe.

Ku wa Gatanu, tariki ya 01 Ugushyingo 2024 nibwo Kindiki yarahiriye uwo mwanya wo kuba Visi-Perezida wa Kenya, yizeza Abanyakenya ko agomba kungiriza Perezida William Ruto kandi agakora inshingano ze neza.

Rigathi Gachagua we yaciye ku mbuga nkoranyambaga asangiza abazikoresha ifoto ye ari mu rwuri rwe ruri hafi y’urugo rwe ruri i Mathira ho mu gace ka Nyeri.

Ni ifoto yakurikije amagambo agira ati:”Nishimiye kuba nagarutse mu rugo kandi burya mu rugo niheza! Ndashimira Imana ku mpano yampaye y’umuryango. Tunyuzwe n’impumuro nziza y’ibyatsi n’amajwi y’ibiguruka.”

Nyuma yarongeye ashyira hanze indi foto ari kumwe n’umuryango we; umugore n’abana babiri bicaye mu bwatsi inyuma yabo hari ndendo, ubona bishimiye kuba bari kumwe.

Gachagua yahiriwe n’ubuhinzi n’ubworozi muri ako gace. Afitemo amashyo y’inka n’ikusanyirizo ry’amata, byombi akuramo amafaranga menshi.

Ku rundi ruhande, Gachagua ntarasiba amafoto amugaragaza ari kumwe na Perezida William Ruto, nta nubwo aravugurura ibimuranga ku mbuga nkoranyambaga haracyanditseho ko ari Visi Perezida wa Kenya nyamara yaramaze gusimburwa na Kithure Kindiki.

Rigathi Gachagua yagaragaye yishimanye n'umuryango we

Prof Abraham Kithure Kindiki ni we wasimbuye Rigathi Gachagua ku mwanya wa Visi-Perezida wa Kenya

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow