Ubutumwa bwa Papa Francis ku munsi wa Pasika

Papa Francis watangiye umwaka arembejwe n'indwara y'umusonga wo mu bihaha, yagaragaye mu ruhame asuhuza Abakirisitu anaboneraho umwanya wo kubifuriza umunsi mwiza wa Pasika.

Apr 20, 2025 - 16:27
Apr 20, 2025 - 17:11
 0
Ubutumwa bwa Papa Francis ku munsi wa Pasika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yongeye kugaragara mu ruhame mu bihe by'umunsi wa Pasika, yatanze ubutumwa bw' amahoro anifuriza Abakirisitu umunsi mwiza wa Pasika. Ni ubutumwa yatangiye kuri bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025.

Ni umunsi wa Pasika w'umwaka wa 2025. Abakirisitu bawizihiza bazirikana ndetse banizera ko Yesu/Yezu yishwe azizwa ibyaha by'abantu. Yarapfuye, arahambwa, ku munsi wa Gatatu arazuka nk' uko byari byaranditswe, maze azamuka ajya mu Ijuru ubu yicaye iruhande rw' Imana Ishobora byose.

Kuri uyu munsi Mukuru wa Pasika, Papa Francis wahawe inkoni yo kuyobora Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2013, yagaragaye ari mu igare ry'abarwayi imbere y'imbaga i Rome, abifuriza umunsi mwiza.

Yagize ati:"Umunsi mwiza wa Pasika kuri mwese."

Nubwo uwo mukambwe w'imyaka 88 yavuze ayo magambo make, hari andi yatambukije n'undi wakomerejeho mu kimbo cye.

Yakomeje agira ati:"Nta mahoro yabaho nta bwisanzure mu myemerere, nta bwisanzure bw'ibitekerezo no kubitambutsa buhari kandi nta no gutega amatwi abandi."

Mu kwezi gushize kwa Werurwe nibwo Papa Francis yongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kurembywa n'indwara y'umusonga yamufashe mu bihaha. Icyo gihe hari hashize iminsi bamwe bikanga ko igihe icyo ari cyo cyose yakwitaba Imana.

Ubu ari gukora imirimo ye. Muri iki cyumweru yakiriye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, JD Vance baganira ku mibanire mpuzamahanga, bareba ku ntambara ziri kuyogoza tumwe mu turere two ku Isi, ihangana rya politike n'ihungabana ry'ikiremwamuntu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow