Igiciro cy'udukingirizo kigiye kwikuba kubera intambara yo muri Iran
Uruganda rukora udukingirizo twinshi ku isi, Karex, rwatangaje ko ruri guteganya kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byarwo ku kigero gishobora kugera kuri 30% cyangwa kikarenga, bitewe n’ingaruka z’intambara iri hagati ya Iran, Amerika na Israel ku isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Goh Miah Kiat, yavuze ko ikiguzi cyo kubutunganya cyazamutse cyane kuva intambara yatangira, cyane cyane kubera ibikoresho fatizo byazo bishingira kuri peteroli bikomeje kubura cyangwa bikaboneka ku giciro cyo hejuru.
Karex ifite icyicaro muri Malaysia, ikora udukingirizo turenga miliyari eshanu ku mwaka, igatanga ku masosiyete akomeye ku isi nka Durex na Trojan, ndetse no ku bigo bya Leta byita ku buzima birimo nka NHS yo mu Bwongereza.
Ibura ry’ibikoresho fatizo rishingiye cyane ku ihungabana ry’urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli binyura mu bunigo bwa Hormuz, aho Iran iherutse gutangaza ko ishobora kubufunga mu rwego rwo kwihimura ku bitero byagabweho. Iyi nzira inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ingenzi ku isi.
Mu gukora udukingirizo, Karex ikenera ibinyabutabire nka ammonia ikoreshwa mu kubungabunga latex ndetse n’amavuta ya silicone, byose bikomoka kuri peteroli. Kuba ibyo bikoresho bikomeje guhenda no kugorana kubibona, byatumye igiciro cy’umusaruro wabo kizamuka cyane bikanagira ingaruka ku nyungu.
Nubwo ibiciro bizamuka, icyifuzo ku isoko cyo gikomeje kwiyongera. Goh yavuze ko uyu mwaka gusa ubusabe bw’udukingirizo bwiyongereyeho 30%.
Yagize ati: “Mu bihe bikomeye, abantu barushaho gutekereza ku gukoresha udukingirizo kubera ko ejo hazaza haba hatazwi neza.”
INDI NKURU WASOMA : Abaturage barinubira kugurishwa gaz hashingiwe kuko abacuruzi baramutse!
Yakomeje asobanura ko abantu batinya kongera abana mu bihe by’ubukungu bugoye, ati: “Iyo ubyaye mu bihe nk’ibi, uba wongeye umutwaro w’undi muntu ugomba kurera.”
Iri zamuka ry’ibiciro by’udukingirizo riri mu ngaruka rusange z’iyi ntambara ku bukungu bw’isi. Ibiciro by’ingendo zo mu kirere byamaze kuzamuka, ibikoresho by’ubuhinzi nk'ifumbire na byo birahenda, ndetse n’ibindi bicuruzwa nk’amazi acuruzwa mu macupa bikomeje guhura n’ibibazo by’ibikoresho fatizo.
Umuryango w’Abibumbye na wo uherutse gutangaza ko ibiciro by’ibiribwa nk’isukari, amata n’imbuto bishobora kuzamuka bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi.
What's Your Reaction?










