Ngoma : Abarenga 120 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umutobe mu bukwe

Abaturage barenga 120 bitabiriye ubukwe bwabereye mu Karere ka Ngoma, bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wari wahumanyijwe, watumye benshi batangira kuruka no gucibwamo.

Jul 6, 2026 - 13:16
Jul 6, 2026 - 13:27
 0
Ngoma : Abarenga 120 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umutobe mu bukwe

Ibi byabereye mu Isibo y'Ubutwari, Umudugudu wa Nyagataba, Akagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira, aho ubukwe bwari bwahurije abaturage benshi.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko ikibazo cyatangiye nyuma y'uko abari muri ubwo bukwe banyoye umutobe, bamwe bagatangira kugira umuriro mwinshi, kuruka no guhitwa, bituma bahutazwa kwa muganga nkuko babitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru.

Umwe mu bari aho yagize ati: "Abanyoye uwo mutobe bahise batangira kugira umuriro mwinshi, baruka kandi barahitwa. Byabaye ngombwa ko bihutishwa kwa muganga."

Mu ikubitiro, abantu 128 bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rukira kugira ngo bitabweho byihuse, mu gihe amakuru amwe avuga ko bamwe muri bo bagejejwe no ku Bitaro Bikuru bya Kibungo.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yemeje ko aya makuru ari impamo, avuga ko ubuyobozi bwihutiye gutabara bukimara kumenya ibyabaye.

INDI NKURU WASOMA :Meddy yavuze uko imyaka itanu amaze muri Gospel yamuhinduye

Yatangaje ko mu barwayi bagejejwe kwa muganga, abarenga 100 bamaze guhabwa ubuvuzi bagataha, mu gihe abagera kuri 20 bagikurikiranwa n'abaganga.

Meya Niyonagira yavuze ko hagitegerejwe ibisubizo by'ibizamini biri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye ubwo burwayi n'icyaba cyarahumanyije uwo mutobe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow