Meddy yavuze uko imyaka itanu amaze muri Gospel yamuhinduye
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yavuze ko imyaka itanu ishize avuye mu muziki usanzwe akinjira muri Gospel yamuhinduye mu mitekerereze no mu mibereho, ndetse ko ubu intego ye nyamukuru ari ugufasha abantu kwegera Imana.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Meddy yavuze ko kuba yarahisemo kuririmba Gospel mu 2020 bitari uguhindura injyana gusa, ahubwo byasabaga ko na we ubwe ahinduka.
Yagize ati: "Ushobora kuririmba indirimbo za Gospel utari umukristo. Nabanje kwihindura. Imitekerereze yanjye, intego zanjye n'ubuzima bwanjye byose byarahindutse."
INDI NKURU WASOMA :Perezida Kagame yahaye abanyarwanda umukoro udasanzwe
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo bamwe mu bafana be batabanje kwakira neza icyo cyemezo, we yakomeje gukomera ku rugendo yahisemo n'ubwo yagiye ahura n'ibigeragezo byamusabaga gusubira mu muziki usanzwe.
Yavuze ko ubu ashaka gukora ibirenze ibyo yakoze mbere, asobanura ko impano Imana yamuhaye ashaka kuyikoresha afasha urubyiruko n'abandi bantu guhindura ubuzima bwabo binyuze mu Ijambo ry'Imana no mu bikorwa bye bya buri munsi.
What's Your Reaction?








