Ese Yago azagaruka mu Rwanda?

Umuhanzi Yago amaze iminsi mu gihugu cya Uganda aho yavuze ko ashobora kugaruka mu gihugu bitewe n'impamvu zirimo akazi.

Jan 13, 2025 - 13:43
Jan 14, 2025 - 01:03
 0
Ese Yago azagaruka mu Rwanda?

Nyarwaya Innocent wamenyekanye mu muziki nka Yago Pon Dat yatangaje ko nta rwikekwe afite ku buryo rwamubuza kutagaruka mu Rwanda, ariko kandi ngo ntarategura ibyo kugaruka mu gihugu, ubu ngo yazanwa n'akazi.

Yago wamenyekaniye mu itangazamakuru nyuma aba umuhanzi, yagiye muri Uganda umwaka ushize wa 2024 avuga ko ahunze agatsiko kashakaga kumugirira nabi, asaba abakarimo kumusaba imbabazi kubera kubashinja gushaka kumugirira nabi no kumushinja gutera inda. Nyuma yaje kuvuga ko yashimiye abamusabye imbabazi anababarira abatarazimusabye.

Uyu musore yakiriye kuri Yago TV Show, Yvette Sandrine Abayo (Abayo abaza Yago) amubaza igihe azagarukira mu Rwanda, undi amusubiza ko ubu nta gahunda ahafite.

Yagize ati:"Ibibazo byose nari mfitanye n'abantu byose byararangiye, nsaba imbabazi buri umwe waba warababajwe n'amagambo yanjye. Nizeye ko nta muntu mfitanye na we ikibazo."

"Igihe icyo ari cyo cyose nshobora kugaruka mu gihugu. Iyo mvuze gutyo mba nsobanuye ko nta kibazo mpafite, ntabwo naza nikandagira. Ubu nshobora kugira gutya nkabona kampani ikampa akazi i Kigali nkaza kuhakorera, ariko kuvuga ngo njye nkanjye ngo naza ntabwo biranzamo."

Yago yagiye hari hashize iminsi amuritse album ye ya mbere yise "Suwejo." Yakomeje gukora umuziki akaba aherutse gushyira hanze indirimbo "Kwa Mama."

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow