Abaturage barinubira kugurishwa gaz hashingiwe kuko abacuruzi baramutse!

Abaturage bakoresha gaz yo gutekesha hirya no hino mu Rwanda barataka gucibwa amafaranga y'umurengera kuri gaz rimwe na rimwe adahanwanye n'ibiciro byashyizweho , ibintu bikomeje gutera impungenge mu baturage.

Apr 22, 2026 - 08:14
Apr 22, 2026 - 08:22
 0
Abaturage barinubira kugurishwa gaz hashingiwe kuko abacuruzi baramutse!

Iri zamuka rifitanye isano n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati byahungabanije inzira z’igemurwa rya gaz ku isoko mpuzamahanga, bigatuma ibiciro byayo bizamuka.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika na Aziya bishingira ku gutumiza gaz mu mahanga biri kugorwa no kuyibona, cyane ko n’ihindagurika ry’ivunjisha rikomeje kongera igitutu ku biciro.

Mu Rwanda, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Werurwe 2026, icyiciro cy’ibijyanye n’imiturire, amazi, amashanyarazi na gaz cyazamutseho 14.6% ugereranyije n’umwaka ushize.

Gusa nubwo bimeze uko mu bice bitandukanye by’igihugu, ibiciro biratandukanye.

Mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, igikoresho cya gaz cy'ibiro 12 kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 28, kizamutse kivuye ku bihumbi 21. Ahandi muri ako karere, iy'ibiro 6 igura hafi ibihumbi 17,500, mu gihe ibiro 15 igura ibihumbi 34.

Umwe mu baturage witwa Diane Cyuzuzo yavuze ko “yaguze gaz y'ibilo 12 ku bihumbi 29”, agaragaza ko n’amakara akoreshwa nk’insimburangingo na yo atagifite igiciro gihamye.

Mu Mujyi wa Kigali, nko mu gace ka Kabuga mu Karere ka Gasabo, igiciro cya gaz y'ibiro 12 kiri hafi ibihumbi 27.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko biterwa n’ibiciro byo kuyitwara biva aho bayivana.

Umucuruzi Antoine Maniragaba yagize ati: “Dukura gaz i Rwamagana, kandi amafaranga y’urugendo ni menshi bitewe n’intera.”

Mu Karere ka Huye na ho, igiciro cya gaz cyazamutse ku buryo ibiro 12 yavuye ku bihumbi 22 igera ku bihumbi 28 cyangwa 29 .

Itandukaniro ry’ibiciro rishingira ahanini ku buryo gaz igezwa ku baguzi. Sitasiyo za SP zigurisha gaz mu buryo butaziguye, mu gihe abacuruzi bato bayinyuza ku bandi bacuruzi bakuru, bakongeraho amafaranga y’ubwikorezi n’ububiko.

INDI NKURU WASOMA :Musanze FC yareze Imurora Japhet muri FERWAFA ishinja ‘match fixing’ 

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iherutse kuburira abaturage ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ibiyikomokaho, ibasaba gutanga amakuru ku bintu bidasobanutse bakoresheje nimero zitishyurwa.

Abahanga mu by’ingufu bagaragaza ko iki kibazo gikwiye gutuma u Rwanda rwihutisha gushaka ubundi buryo bwo guteka butegamiye ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

Gaz ikomoka kuri metani yo mu Kivu iri mu mishinga iri gutegurwa, aho biteganyijwe ko ishobora gutangira gukoreshwa mu ngo guhera mu 2028 nkuko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma aherutse kubyemeza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow