Ibi bibaye nyuma y’uko hasakaye amajwi ku mbuga nkoranyambaga yumvikanamo umuntu bivugwa ko ari Imurora Japhet ari kuganira na Habarurema Gahungu, umunyezamu wa Musanze FC, amusaba “koroshya” mu mukino aya makipe yombi yagombaga guhuramo.
Muri ayo majwi, uwo bivugwa ko ari Japhet yumvikana agira ati: “Ntugire ikibazo, njyewe ngira ibanga, nta wakubwira ko twavuganye.” Anamwizeza ko hari ibyo yamuteguriye birimo n’inyungu ashobora kubona, ndetse ko bazashyiraho n’ibimenyetso byihariye bizamufasha kumenya uko yitwara mu mukino.
Ku ruhande rwa Gahungu, yumvikanye agaragaza impungenge zo gukora ibyo wenyine, asaba ko habaho ubufatanye n’abandi bakinnyi kugira ngo byorohe. Japhet na we amusubiza ko ibyo bikorwa bikorwa mu ibanga rikomeye, kandi ko atari ngombwa kumenya abandi babirimo.
Musanze FC ivuga ko ibyo byakozwe ari uguhungabanya ubunyangamugayo bw’umupira w’amaguru, bityo igasaba FERWAFA gukurikirana iki kibazo byihuse. Iyi kipe inavuga ko mu majwi harimo n’ibiganiro by’undi muntu uvuga icyongereza, aho bagaragazaga ko umukino wagombaga kurangira ari ibitego 2-0 by’Amagaju FC.
Byaje no kuba ari yo mibare nyirizina yagaragaye ku kibuga, aho Amagaju FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.
INDI NKURU WASOMA :Bombori Bombori ni yose nyuma y’umusirikare wa Israel wamennye agahanga igishushanyo cya Yesu
Mu kirego cyayo, Musanze FC yasabye ko Amagaju FC yaterwa mpaga, ndetse Imurora Japhet agahanwa by’intangarugero, harimo guhagarikwa imyaka itanu mu bikorwa bya ruhago no gucibwa ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko amategeko abiteganya ku cyaha cya ‘match manipulation’.
Nubwo ibi birego bikomeje kuvugisha benshi, Imurora Japhet we yahakanye ko ayo majwi atari aye, avuga ko atazi aho yaturutse. Icyakora Perezida w’Amagaju FC, Nshimyumuremyi Jean Paul, yemeye ko ayo majwi ari aye, ariko ashimangira ko atari ku mabwiriza y’ikipe.
Amakuru kandi avuga ko hari n’andi majwi yagiye hanze y’umunyamahanga uvugwaho kugerageza kugena uko uwo mukino wagombaga kurangira, aho ngo hari amafaranga yari yemerewe umukinnyi wa Musanze FC kuri buri gitego cyinjira.
Kugeza ubu, FERWAFA ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo