Umupasiteri wo muri Ghana, Clement yateye ubwoba Mohammed Kudus ari kuvugwa muri Tottenham

Umuvugabutumwa wo muri Ghana witwa Clement Testimony yahishuriye Mohammed Kudus ko amufitiye ubuhanuzi ko naramuka akiniye ikipe yambara ubururu azahura n'ibibazo.

Jul 8, 2025 - 13:08
Jul 8, 2025 - 14:04
 0
Umupasiteri wo muri Ghana, Clement  yateye ubwoba Mohammed Kudus ari kuvugwa muri Tottenham

Umuvugabutumwa Clement yabwiye umukinnyi w'ikipe y'igihugu cye cya Ghana na West Ham yo mu Bwongereza, Mohammed Kudus ko naramuka yerekeje mu ikipe yambara ubururu cyangwa umweru azahurirayo n'ingorane mu mwuga we wo gikina ruhago.

Mu butumwa yatanze yagize ati:"Mu bushake bw' Imana, nshobojwe no guhishurira Mohammed Kudus ubuhanuzi kandi ibyo namubwiye mu gihe cyashize akabyubahiriza, yabashije kubirenga aratsinda mu buzima. Ku bw' ibyo rero, niyakire n'ubundi buhanuzi bumugenewe."

"Mumbwirire Kudus kutajya mu ikipe yambara ubururu cyangwa se yambara umweru. Ndabona igicu gicuditse igicuku kuri we naramuka agiye muri imwe mu ikipe yambara ityo! Yazahura n'ibibazo mu mwuga we wo gukina umupira w'amaguru."

Clement yavuze ko naramuka agiye mu ikipe yambara ubururu cyangwa se umweru azahura n'imvune zizatuma adakina.

Ni ubuhanuzi yashyize hanze mu gihe, Mohammed Kudus yarimo anugwanugwa ku kwerekeza muri Chelsea, Arsenal cyangwa se Tottenham. 

Umuvugabutumwa Clement Testimony yaburiye Kudus kutajya mu ikipe yambara ubururu cyangwa se umweru kubera ko abona imwe muri izo kipe yahuriramo n'imvune

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow