Umugore wa Cristiano Ronaldo, Rodriguez yavuze urwo akunda abafana ba Real Madrid yigarama Manchester United
Uwatwaye umutima rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yavuze ko yanejejwe nuko umugabo we yafashe umwanzuro wo kuva mu ikipe ya Manchester United akajya muri Al-Nassr.
Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yahishuye ko kubera ukuntu ikipe ya Manchester United itafataga neza umugabo we, yashimishijwe nuko yayivuyemo. Ni mu gihe yabonanye urukundo rudasanzwe abafana ba Real Madrid.
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamiderikazi, Georgina Rodriguez akaba kandi ari n’umugore w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yacyeje icyemezo cyafashwe n’umugabo we cyo kuva mu ikipe ya Manchester United akerekeza mu yo muri Saudi Arabia, Al-Nassr.
Yagize ati:”Nishimiye kuba umugabo wanjye yaravuye i Manchester mu gihugu cy’U Bwongereza akerekeza i Riyadh mu gihugu cya Saudi Arabia kubera ko ikipe yaho [Manchester United] itamufataga neza nk’umunyabigwi mu mupira w’amaguru.”
Yakomeje ashimagiza abafana b’ikipe yo muri Esipanye [Spain], Real Madrid. Ati:”Abafana ba Real Madrid bakundaga cyane Cristiano Ronaldo.”
Georgina yakomeje avuga ko ubu yaruhutse ukwangana kw’abafana ba Manchester United. Ati:”Ubu nafashe ikiruhuko kubera ko namaga nterwa hejuru n’abafana ba Manchester United bavugaga nabi umugabo wanjye [...] nashimishijwe nuko Ronaldo yavuye muri Manchester United akajya mu ikipe ya Al-Nassr.”
Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar cyimaze kurangira, Cristiano Ronaldo yahise afata umwanzuro wo kuva mu ikipe ya Manchester United ahita yerekeza mu ikipe ya Al-Nassr ikina ikiciro cya mbere cyo mu gihugu cya Saudi Arabia cyitwa Saudi Pro League.
Georgina Rodriguez yahishuye ko akunda abafana ba Real Madrid
Uyu mugore wa Cristiano Ronaldo, Rodriguez uretse kuba akunzwe ku mbuga nkoranyambaga akora n'umurimo w'imurika imideri
What's Your Reaction?










