Uko Bwiza yakiriye kuba Minisitiri Nduhungirehe yarumvise album ye "25 Shades"
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yumvise album ya Bwiza ndetse yabengutseho indirimbo zirimo Isi. Ni ibintu byakozwe ku mutima umuhanzikazi Bwiza.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe ukunda kugaragaza ko yumva umuziki wo mu Rwanda n’uw'imahanga, yafashe iya mbere avuga ko yumvise album "25 Shades" ya Bwiza. Uwo muhanzikazi yavuze ko bimutera ingabo mu bitugu.
Nyuma y'uko umuhanzikazi Bwiza asohoye album yise "25 Shades" ku wa 16 Gicurasi 2025, ku wa 18 Gicurasi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yeretse abakoresha imbuga nkoranyambaga ko yayumvise mu ba mbere.
Yagize ati:"Indirimbo ziriho zanyuze cyane ni Isi na Ndabaga. Ubwo zaje zikurikira izindi zakunzwe kandi ziri kuri iyo album ari zo Ogera na To You."
Ubwo butumwa bwashimishije abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushimira kuba yumviswe iyo album ya kabiri y'umwari, Bwiza.
Si bo gusa kuko na nyiri ubwite Bwiza byamunyuze umutima avuga ko ibyo bituma akorana umwete.
Ati:"Ni ibintu bintera imbaraga kubona abayobozi, ababyeyi bacu bashima ibyo dukora. Sinjye njyenyine bitera imbaraga kuko bizitera n'undi muhanzi kuko bimwereka ko dushyigikiwe maze agakorana imbaraga. Ibi biratuma dukomeza gukorana umwete. Mu by'ukuri nabyishimiye cyane."
Iyo album ya kabiri ya Bwiza iriho indirimbo 12 ari zo: Ahazaza, Isi, Maritha, Ndabaga, Ogera, Hello, To You , Symbol, Best Friend, Ginger, Nasara na Best Friend (Amapiano). Ije ikurikira iya mbere ye yise My Dream. Mbere yaho kandi yari yasohoye umuzingo muto (EP) yise "Connect Me."
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yumvise album ya Bwiza akundaho indirimbo;Isi na Ndabaga
Bwiza yavuze ko aterwa imbaraga no kumva abayobozi bashima ibyo akora
What's Your Reaction?










