Nta munyarwanda urimo: Abahanzi bo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba begukanye ibihembo bya BET

Mu gihe hakomeje kugarukwa ku bihembo bya BET byatangiwe i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu rukerera rwa tariki ya 10 Kamena 2025, biracyari inzozi ku bahanzi nyarwanda.

Jun 11, 2025 - 17:26
Jun 11, 2025 - 18:26
 0
Nta munyarwanda urimo: Abahanzi bo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba begukanye ibihembo bya BET

Ibihembo Black Entertainment Television Awards benshi bazi mu mpine nka "BET AWARDS" bishimira abirabura bagize uruhare mu myidagaduro, byatanzwe ku nshuro ya 25, bivuze ko bimaze imyaka 25 bitangwa nta muhanzi nyarwanda urabitererwamo iteka.

Iyo urebye muri iyi myaka 25 ishize, ubona ko hari abahanzi bo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba babihataniye ndetse bamwe barabitsindira.

Mu mwaka wa 2015, umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Eddy Kenzo yaciye akagozi aba umuhanzi wa mbere wo muri Uganda no mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba muri rusange wegukanye igihembo cya BET mu kiciro cya Best New International Artist.

Hari mu gihe cye kuko yaramaze igihe akunzwe mu ndirimbo "Sitya Loss" ibyinwamo n'abana bo muri icyo gihugu.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rayvanny (Vanny Boy) na we yegukanye icyo gihembo cya BET mu kiciro cya Best International Viewer's Choice mu mwaka wa 2017 aba abaye umuhanzi wa kabiri wo muri aka gace utahanye BET AWARD.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi nta wundi muhanzi wo muri aka karere k'Afurika uracyegukana, gusa umukobwa wo muri Tanzania witwa Abigail Chams yahatanye mu by'uyu mwaka mu kiciro cya Best New International Act ariko ntiyakegukana. Cyatsindiwe n'umukobwa wo muri Brazil, Ajuliacosta. Muri uyu mwaka kandi iki gihembo cyasangijwe itsinda ry'abakobwa bo muri Afurika y'Epfo rizwi nka TxC.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow