Burna Boy arifuza gukorera igitaramo cy' ubuntu muri Burkina Faso

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yavuze ko ashaka kuzaha abaturage ba Burkina Faso ibyishimo bisendereye by'ubuntu.

May 17, 2025 - 20:08
May 17, 2025 - 21:22
 0
Burna Boy arifuza gukorera igitaramo cy' ubuntu muri Burkina Faso

Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi mu muziki nka Burna Boy yahishuye ko yifuza kuzajya muri Burkina Faso akazahakorera igitaramo cyitazagira amatike, aho buri umwe uzabyifuza azakitabira ntacyo asabwe.

Burna Boy uzwi mu ndirimbo: Last Last, City Boys, On The Low, Tshwala Bam, For My Hand n'izindi yaciye ku rubuga rwa Instagram avuga ko ashaka kuzataramira mu gihugu cya Burkina Faso muri uyu mwaka wa 2025.

Yagize ati:"Bishobotse byaba ari iby'agaciro kuri njye gutaramira abaturage ba Burkina Faso, nkabakorera igitaramo cy' ubuntu mbere yuko uyu mwaka wa 2025 urangira. Imana nibiha umugisha."

Ni ibintu atangaje nyuma yo kwandikira amateka mu Bufaransa, aho yakoreye igitaramo karahabutaka muri Stade de France, ku wa 18 Mata 2025, ijyamo abantu barenga ibihumbi 80. Yahamije ko amatike yashize ku isoko.

Kuri icyo gitaramo yifuza gukorera muri Burkina Faso, bamwe bari kugihuza nuko Perezida w'icyo gihugu, Captain Ibrahim Traore w'imyaka 37 yiyemeje guteza imbere Burkina Faso igatana n'intambara zayiyogoje. Burna boy we akaba yahakorera igitaramo mu rwego rwo kwereka  abakunzi be ko abakunda, ko babonye umugisha ndetse akanashimisha uyu mukuru w'igihugu ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe ku bw'ibikorwa bye bidasanzwe mu guteza imbere Burkina Faso.

 Burna Boy arifuza kuzataramira ku buntu muri Burkina Faso

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow