Umugabo wari wicaye yahagaritse igitaramo cya Travis Scott
Igihe umuraperi Travis Scott yarimo ataramira i Milan, yatunguwe no kubona umugabo yicaye abandi bari kubyina, ahita ahagarika igitaramo ngo abanze ahaguruke.
Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Travis Scott wataramiye mu mujyi wa Milan uherereye mu gihugu cy'U Butaliyani, ku mugoroba wo ku wa Kabiri mu ruhererekane rw'ibitaramo bye ari gukora byamamaza album yise Utopia, yatunguwe no kubona hari umugabo wicaye, abandi bari kubyina. Yahisemo guhagarika igitaramo, arabanza aramuhagurutsa.
Travis Scott aherutse gusubiranamo indirimbo 'Water' n'umukobwa wo muri Afurika y'Epfo witwa Tyla. Ubu ari mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi byamamaza album ye yise 'Utopia' na byo yahise abyita 'UTOPIA: CIRCUS MAXIMUS TOUR.'
Ku wa Kabiri yataramiye i Milan mu gihugu cy'U Butaliyani, mu nyubako ya La Maura Hippodrome yakira abantu ibihumbi 80 (80,000). Icyo gitaramo cyari cyagurishije amatike yose arashira ku isoko.
Amashusho yagiye hanze y'icyo gitaramo aragaragaza abantu ari benshi, ubona bashushye bari kubyina. Travis Scott wari ku rubyiniro yakomeje gishimisha abafana baranyeganyega karava, ariko yatunguwe no kubona umugabo umwe inyuma yicaye atari kunyeganyega nk'abandi!
Yahise ahagarika kuririmba, ahamagara uwo mugabo, abantu bose baracyebuka baramureba, aramubwira ngo nahaguruke, amaze guhaguruka igitaramo cyirakomeza.
Ibitaramo by'umuraperi Travis Scott bikunda kugaragaramo ubushyuhe; yaba Scott aba afite imbaraga ku rubyiniro aruzenguruka mu minota mike, anasukiranya amagambo, abantu bakaryoherwa, bakagendera mu mujyo we.
Umugabo wari wicaye yabihirije abari bitabiriye igitaramo cya Travis Scott
What's Your Reaction?










