Yeweeh yatanze ukuri ku rukundo rwe na Shaddyboo

Utunganya indirimbo (music producer) Yeweeh yavuze ko urukundo rwe na Shaddyboo rumaze igihe kirenga ukwezi.

Oct 26, 2024 - 17:02
Oct 26, 2024 - 17:25
 0
Yeweeh yatanze ukuri ku rukundo rwe na Shaddyboo

Producer Yeweeh wari umaze iminsi ari mu munyenga w'urukundo rw'ibanga n'ikizungerezi, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo nyuma akaza gutamazwa n'amashusho y'abo bombi yagiye hanze, yashyize ahishura ko bakundana urudashira.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa inkuru y'urukundo hagati ya Yeweeh na Shaddyboo. Uyu Yeweeh ni utunganya indirimbo (music producer), akorera muri B&G Records, yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo: Siba na Mubigori zombi za Papa Cyangwe, Tamor ya Kaayi n'Igikumwe yahuriyemo: Khalfan, Massamba Intore, Uncle Austin, Tom Close, Marina na The Nature. 

Buri umwe yaciye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ifoto bari kumwe bifotozanya mu kirahure, ubona ko baryohewe n'urukundo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Igisubizo.com yagaragaje ko ari impamo amaze igihe akundana na Shaddyboo uri mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza ikimero cye asangiza abazikoresha.

Yagize ati:"Maze igihe kirenga ukwezi nkundana na Shaddyboo. Erega ntabwo turi hano ngo twemeze abantu ko dukundana (...) oya rwose kuko buriya ni we uzi uko biri n'icyo bivuze kuri twe. Babyemera cyangwa batabyemera ntibyakuraho ko dukundana."

"Ikindi hari hashize igihe twarabigize ubwiru, ariko twabonye bigiye hanze nta kundi ubwo twagombaga kubyakira cyane ko twembi turi mu myidagaduro "showbizz." Njye numva duhwanye kuko ntunganya indirimbo na we akaba uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga."

Igisubizo.com yamubajije icyo amukundira, ahamya ko amukundira uko ari. Ati:"Mu by'ukuri, ni umukobwa mwiza kandi ukunda [afite urukundo], mukundira uko ari nyine!"

Yakomeje yitsa ku ntego y'urukundo rwabo. Ati:"Intego y'urukundo rwacu ni ugukunda no gukundwa."

Shaddyboo amaze gutandukana n'utunganya amashusho y'indirimbo, Meddy Saleh babyaranye abana babiri, yavuzwe mu rukundo n'abasore batandukanye barimo Jeannot Manzi. Ubu ari guhamya ko ari mu rukundo n'uwo musore Yeweeh.

Ikibatsi cy'urukundo kiragurumana hagati ya Yeweeh na Shaddyboo

Shaddyboo akurikirwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Yeweeh yahamije ko yihebeye Shaddyboo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow