Yesu Kristu ririmo: Dore amazina yakumiriwe muri Amerika
Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hasohowe urutonde rw'amazina atemerewe kwitwa abana. Muri ayo mazina harimo irya Yesu Kristu.
Abanyarwanda bati:"Agahugu umuco akandi uwako." Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yashyize hanze amazina 11 atemerewe kwitwa umwana ukivuka ngo bajye bareba mu yandi mazina atarimo ayavuzwemo.
Ni urutonde rwahamijwe na USbirthcertificates.com aho basohoye urutonde rwose rw' amazina 11 ngo ababyeyi bayamenye ntihagire uzahirahira ayita umwana we wavukiye ku butaka bw’icyo gihugu.
Ayo mazina ni: King, Queen, Jesus Christ (Yesu Kristu), III, Santa Claus, Majesty, Adolf Hitler, Nutella, Messiah, @ na 1069.
Icyatunguye abantu nuko harimo izina rya Yesu Kristu abatari bake hirya no hino ku Isi bemera nk' Umwami n'Umukiza. Bagahamya ko yabapfiriye ku musaraba i Gologota, agapfa agahambwa ku munsi wa Gatatu akazuka akajyanwa mu Ijuru akaba yicaye iburyo bw' Imana Ishobora byose. Bityo, basaba buri umwe kumwizera kandi azagaruka gucira imanza abazima n'abapfiye. Abantu bihane ibyaha banabyirinde azabasange bakijijwe.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ntirishaka ko ryitwa umwana.
What's Your Reaction?








