Umusirakare yaje yambaye igitenge: Ubuhamya bwa Butera Knowless muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe Abanyarwanda n'Isi bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi nyarwanda Butera Knowless yatanze ubuhamya ku byo yaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yarokowe n'umusirikare wari witeye igitenge.

Apr 9, 2025 - 19:26
Apr 9, 2025 - 19:54
 1
Umusirakare yaje yambaye igitenge: Ubuhamya bwa Butera Knowless muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yarokowe n'umusirikare wo mu Ngabo za RPA (ni ingabo zahoze ari RPA, ubu zabaye RDF) wamusanze aho yari yihishe. Yaje yiteye igitenge (agashabazi) aramurokora, amuha icyizere cyo kubaho.

Butera Knowless wari mu batanze ikiganiro kuri RTV, yagarutse ku rugendo rukomeye yaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, akaba yaramaze igihe yihishahisha birangira arokowe n'umusirikare wo mu Ngabo za RPA.

Yagize ati:"Njyewe nivuzeho, Inkotanyi (RPA) ziri guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zagendaga mu duce dutandukanye bageze n’aho twari twihishe. Ndibuka umusirikare waje yifubitse igitenge (agashabazi) afite imbunda, yari umusore usa neza, agenda aho hari imirambo […]yaraje aradutabara."

"Yahise atubwira ngo nimuhumure ndabatabaye.Yaradutabaye koko tuva mu byo kwihisha."

Butera Knowless avuga ko iryo jambo yabwiwe "ndabatabaye" ryamugumyemo, dore ko yari umwana muto ariko yakomeje kurizirikana ko hari umuntu waje kumutabara, bimuha icyizere cyo kubaho.

Uyu muhanzikazi Butera Knowless wiciwe abo mu muryango we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, yakomeje guhobera ubuzima, ariga, aza kujya no mu buhanzi arahirwa.

Yaramenyekanye cyane arakundwa ndetse atwara ibihembo bikomeye birimo na PGGSS 5. Ubu ni umwe mu bahanzikazi b'icyitegererezo mu Rwanda.

Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Butera Knowless yagaragaje amazina ya bamwe mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow