Uko abambari ba 'Hutu Power' n'Akazu' bashyizwe ku ibere mu butegetsi bwa Tshisekedi

Bamwe mu bafitanye isano n'abavugwaga mu gatsiko ka "Hutu Power" n'ako bitaga "Akazu" kari mu butegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana biremezwa ko bongeye bongeye guhabwa ijambo rikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho bamwe bashyizwe mu nzego z'ubutegetsi n'umutekano .

Jul 31, 2026 - 09:02
Jul 31, 2026 - 09:46
 0
Uko abambari ba 'Hutu Power' n'Akazu'  bashyizwe ku ibere mu butegetsi bwa Tshisekedi

Ibi ni ibikubiye mu raporo y'ubushakashatsi bwakozwe n'igitangazamakuru cya African Facts cyatangaje ko bamwe mu bayobozi bakomeye begereye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, bafite amasano n'umuryango wa Habyarimana wahoze uyobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo igaragaza ko Kaumbu Mandungu Bula, uzwi nka "Kao" akaba ari umwe mu bajyanama bakuru ba Perezida Tshisekedi, afitanye umubano wa hafi n'abagize umuryango wa Juvénal Habyarimana uri mu buhungiro.

Nk'uko ubu bushakashatsi bubivuga, umubano hagati ya Kaumbu Mandungu Bula n'abana ba Habyarimana watangiye mu myaka irenga 18 ishize, ubwo bari batuye mu Bubiligi.

Bavugwaho gukorana mu mishinga yitwaga ko igamije ibikorwa by'ubutabazi muri Afurika yo Hagati, ariko inyandiko zasuzumwe n'iki gitangazamakuru zikavuga ko iyo mishinga ishobora kuba yari ifite izindi nyungu z'ubucuruzi.

Raporo ivuga ko Jean-Luc Habyarimana n'abo mu muryango we bashinze imiryango n'ibigo mu Bubiligi, u Bwongereza, Gabon na Repubulika ya Centrafrique, banyuze mu bigo byo hanze y'ibihugu (offshore companies). Icyakora, ubushakashatsi buvuga ko nta bimenyetso bwabonye byerekana ko iyo miryango yigeze ikora ibikorwa by'ubugiraneza yari yaratangaje.

INDI NKURU WASOMA : Ngeze Hassan washinze ikinyamakuru ‘Kangura’ afite ubwoba bwo kugaruka i Kigali

African Facts inavuga ko Kaumbu Mandungu Bula yagizwe Umujyanama Wihariye wa Perezida Tshisekedi muri Mutarama 2023, aho afite uruhare mu bibazo birebana n'umutekano, amasezerano y'amabuye y'agaciro, kugura intwaro n'ubufatanye mu bya gisirikare.

Ubushakashatsi bukomeza buvuga ko uyu muyobozi yanagaragaye mu nama yahuje ubuyobozi bwa DRC n'abarwanyi ba Wazalendo mu 2024, aho yabashishikarije gukomeza kwinjiza urubyiruko mu mitwe yabo.

Raporo kandi ivuga ko hari n'abandi bantu bafitanye amasano n'umuryango wa Habyarimana bagaragara mu nzego za gisirikare no mu buyobozi bwa DRC, ibintu abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko bishobora kugira uruhare ku cyerekezo cy'intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow