Nyanza: Abanyeshuri batawe muri yombi bakekwaho gusambanya bagenzi babo
Abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza bafunzwe bakekwaho kwitwikira ibirori by'isabukuru, bagasinda inzoga z'Ibyuma barangiza bakirara muri bagenzi babo barimo n'abatarageza ku myaka y'ubukure bakabasambanya.
Amakuru yamenyekanye avuga ko ibi byabereye mu rugo rw'umugore ufite umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye, wari wateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, agatumira bagenzi be. Muri ibyo birori, bivugwa ko bamwe mu bitabiriye banyoye inzoga zirimo izizwi nka "Ibyuma", bakaza gusinda.
Nyuma y'ibirori, bamwe mu babyeyi bamenye amakuru ko abana babo bashobora kuba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bahise batanga amakuru ku nzego zibishinzwe, zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Mu rwego rw'iperereza, hafashwe umugore wari wakiriye ibyo birori n'umukobwa we, ndetse hanatabwa muri yombi abandi bakekwa muri iki kibazo, barimo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye.
INDI NKURU WASOMA : Perezida Trump yifatiye ku gahanga Thomas Tuchel utoza Ubwongereza
Nubwo umubare nyawo w'abafashwe utaratangazwa, amakuru avuga ko barenze batatu, kandi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Amakuru y'ibanze dukesha ikinyamakuru UMUSEKE kandi agaragaza ko mu bakekwaho guhohoterwa hashobora kuba harimo abana batarageza ku myaka y'ubukure, icyatuma iki kibazo gifatwa nk'icyaha gikomeye gitegerejweho iperereza ryimbitse.
Kugeza ubu, inzego z'ubuyobozi zifite iki kibazo mu nshingano ntizari zatangaza amakuru arambuye ku iperereza rikomeje, mu gihe hategerejwe umwanzuro uzashingirwaho n'inzego z'ubutabera.
What's Your Reaction?










