Uko ugaragaye ni ko umuntu agufata! Amateka ya Jean Lambert Gatare
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025 nibwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no hanze yitabye Imana. Ni umugabo wahamije ibigwi mu itangazamakuru ryo mu gihugu cyane cyane irya siporo.
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yatabarutse ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Amateka ye agaragaza ko yakundaga itangazamakuru yakoze cyane ndetse arikundisha n'abandi.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Radio/TV10, Jean Lambert Gatare yahishuye ko yavukiye i Kivumu, Nyange ho mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’U Rwanda.
Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n'indimi n'ubuvanganzo, aminuza mu burezi. Kubera urukundo yakundaga itangazamakuru ni ryo yaje kwiyegurira.
Yakomereje urugendo rwe kuri BBC, kuva mu mwaka wa 1997 kugera mu wa 2003.
Muri uwo mwaka yaje gusubira gukora kuri Radio Rwanda. Yahakoze kuva mu mwaka wa 2003 ageza muri 2011.
Kuva mu mwaka wa 2011 yabaye umuyobozi w'Ikigo cy' Itangazamakuru cya ISANGO STAR ageza mu mwaka wa 2017.
Azwi kandi nk'umukunzi ukomeye cyane w'ikipe ya Rayon Sports n'ikipe yo mu Bwongereza yitwa Arsenal.
Ni umugabo wakundaga kwambara neza. Ni ibintu yigeze gushimangira mu kiganiro Zoom Sport cyo kuri TV10, aho yavuze ko yambara neza kugira ngo atange isura nziza ku umubonye.
Ati:"Nkunda ibintu bimpa agaciro. Mu mitekereze yanjye, numva uko umuntu akubonye bitanga ubutumwa, ni bwo buryo aguhamo agaciro, niba wambaye neza aragufata neza, niba wambaye nabi aragufata nabi."
Jean Lambert Gatare yari umugabo wubatse ufite umugore n'abana. Yakundaga kwishima no kwishimana n’abandi bantu. Agaharanira guhanga ubunshuti uwo bahuye akifuza kuzongera guhura na we. Ibyo byatumaga abana be bamwisanzuraho bakamufata nka mukuru wabo.
Muri rusange yakunzwe n’abantu bamwumvaga kuri radio, abatari bamuzi imbonankubone, n’abandi bari bamuzi imbonankubone bitewe n’ibyo yababwiraga.
What's Your Reaction?










