Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu wizihirijwe muri Kirehe yitwaye neza mu bizamini biheruka
Mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba niho habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, ku rwego rw'Igihugu.
Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti: "Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye."
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi, byitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abarimu, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Akarere ka Kirehe kizihirijwemo uyu munsi, niko gaheruka kuza ku isonga mu gihugu mu gutsindisha neza abanyeshuri mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Mu cyiciro cy'amashuri abanza aka Karere kagize amanota 97% baba aba mbere, mu cyiciro rusange nabwo babaye aba mbere n’amanota 91% na ho mu basoza amashuri yisumbuye baba aba kabiri bagira amanota 96%.
Uyu munsi wizihirijwe mu nyubako nshya y'imyidagaduro y'Akarere ka Kirehe .
What's Your Reaction?








