Ngeze Hassan washinze ikinyamakuru ‘Kangura’ afite ubwoba bwo kugaruka i Kigali
Umunyamakuru Ngeze Hassan, wahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kurekurwa mbere y’igihe, agaragaza ko adashaka gusubira mu Rwanda kuko afite ubwoba bwo koherezwa i Kigali.
Ngeze, washinze akanayobora ikinyamakuru Kangura byemezwa ko cyakwirakwizaga inyandiko zashishikarizaga urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi mu 1997.
Mu 2003 yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), ariko mu 2007 igihano cye kigabanywa kigirwa imyaka 35.
Kuri ubu afungiye muri gereza yo muri Bénin, aho yasabiye kurekurwa mbere y’igihe avuga ko yahindutse, yemera ibyaha yahamijwe ndetse akaba yarabyicujije.
INDI NKURU WASOMA : Urugendo rudasanzwe rwa nyakwigendera Donatille Mukabalisa muri politiki
Mu nyandiko yagejejwe kuri IRMCT binyuze ku munyamategeko we, Me Tanya Pettay, Ngeze yavuze ko adashaka koherezwa mu Rwanda, agaragaza ko afite ubwoba bwo kujyanwa i Kigali. Yasabye ko naramuka arekuwe yakwemererwa gutura mu kindi gihugu kitatangajwe ku mpamvu z'umutekano, aho yavuze ko yakwitaweho n'umuryango we.
Umwunganizi we yavuze ko Ngeze amaze imyaka 29 afunzwe, yarengeje bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe kandi ko mu myaka yashize yakomeje kugaragaza imyitwarire myiza, yemera imyanzuro y’urukiko ndetse anicuza uruhare yagize mu byaha yakatiwe.
What's Your Reaction?










