Sam Karenzi yishimiye guhurira mu kiganiro na Perezida Kagame
Umunyamakuru w'igihe kirekire mu itangazamakuru ry'imikino akaba na nyiri Radio SK FM, Sam Karenzi yavuze ko yishimiye cyane guhura bwa mbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Sam Karenzi yahuye na Perezida ubwo hari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro.
Uyu munyamakuru uri mu bakomoye mu Rwanda, wari watumiwe muri iki kiganiro na Perezida Kagame, yavuze ko mu myaka isaga 18 amaze mu mwuga ari ubwa mbere bimubayeho, ndetse ngo bikaba byamushimishije cyane.
Mu magambo ye ati "Mu myaka yashize arimo aganira n’urubyiruko (Perezida Kagame), yabikomojeho, ngo ugomba gukora cyane ku buryo wisanga kuri ‘high table’, niba rero mu myaka hafi 18 ngiye kumara mu mwuga ari ubwa mbere ntumiwe mu Rugwiro, mu Rugwiro nari narahageze ariko ntagiye muri 'Press Conference', kuba natumiwe muri Press Conference, nkicara ndebana na Perezida Kagame ijisho ku rindi, ni ibintu bikomeye."
Sam Karenzi muri iki kiganiro abanyamakuru bagiranaga na Perezida Kagame, yamubajije ku ngingo irebana n'impamvu nyakuri yatumye Arsenal itongera amasezerano muri gahunda ya" Visit Rwanda" ndetse niba byaba bifite aho bihuriye n’igitutu cy’ibihugu by’i Burayi.
Perezida Kagame ubwo yamusubizaga, yavuze ko habayeho kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byagombaga kuba biri mu masezerano mashya yari gusinywa, impande zombi zihitamo kutongera amasezerano azarangira muri 2026. Yongeyeho ko kandi imyaka 8 ishize bakorana atari micye.
Perezida Kagame ubwo yari ari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025 .
What's Your Reaction?










