Rutangarwamaboko yunze mu rya Gitwaza udakozwa imigenzo y’abasore “baterera ivi” abakobwa

Umuvuzi gakondo, Umupfumu , Imandwa nkuru y'u Rwanda akaba n'impuguke mu muco nyarwanda n'ubuzima bwo mu mutwe, Rutangarwamaboko, yagaragaje ko ashyigikiye ibitekerezo bya Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku bijyanye no gutera ivi usaba umukobwa ko muzabana, avuga ko uwo muhango udafite inkomoko mu muco nyarwanda ahubwo ko n'ababikora baba bari gutekera karande z'ishyanga.

Jul 29, 2026 - 09:12
Jul 29, 2026 - 09:33
 0
Rutangarwamaboko yunze mu rya Gitwaza udakozwa imigenzo y’abasore “baterera ivi” abakobwa

Impuguke mu muco nyarwanda n'ubuzima bwo mu mutwe, Rutangarwamaboko, yagaragaje ko ashyigikiye ibitekerezo bya Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku bijyanye no gutera ivi usaba umukobwa ko muzabana, avuga ko uwo muhango udafite inkomoko mu muco nyarwanda.

Ibi bije nyuma y'uko Gitwaza, mu nyigisho yatanze ku wa 22 Nyakanga 2026, yavuze ko Abakirisitu bakwiye gupfukama imbere y'Imana gusa, aho gupfukamira undi muntu, amagambo yakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

Rutangarwamaboko yavuze ko gutera ivi mu gusaba umukobwa ko muzabana ari umuco winjiye mu Rwanda uturutse mu bihugu by'i Burengerazuba, cyane cyane binyuze ku byamamare no ku mbuga nkoranyambaga.

Yasobanuye ko mu muco nyarwanda, urukundo n'icyubahiro umugabo yahaga uwo bashakanye byagaragariraga mu nshingano, ubwitange, kurinda umuryango no kuwitaho, aho kuba mu bikorwa nk'ibi byo gutera ivi.

INDI NKURU WASOMA :Gatsibo: Babiri bafunzwe nyuma y'uko umugabo apfiriye mu bwiherero

Yagaragaje impungenge ko urubyiruko rwinshi rugenda rwigana imico yo hanze rutabanje gusobanukirwa inkomoko yayo cyangwa icyo isobanura, ibintu ashobora gutuma umuco nyarwanda ugenda uzima.

Ati: "Ibitekerezo bihindura imyitwarire, imyitwarire ikabyara akamenyero, na ko kakabyara umuco."Nkuko yabibwiye The New Times.

Rutangarwamaboko yemera ko umuco ushobora guhinduka uko ibihe bisimburana, ariko akavuga ko impinduka zitakagombye gutuma Abanyarwanda batakaza umwirondoro n'indangagaciro z'umuco wabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow