Rulindo : Abana bahannye bidasanzwe umubyeyi wabo se nyuma yo kubima amafaranga yagurishije inka

Umugabo wo mu Murenge wa Kisaro yafungiranywe mu nzu n'abana be abura uko asohoka nyuma yo kubabwira ko amafaranga yari yagurishije inka ye yayabikije muri banki aho kwishyura ibyo bifuzaga.

Jul 29, 2026 - 15:34
Jul 29, 2026 - 15:39
 0
Rulindo : Abana bahannye bidasanzwe umubyeyi wabo se nyuma yo kubima amafaranga yagurishije inka

Umugabo wo mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo, aravuga ko yatunguwe no gufungiranwa n'abana be b'abahungu mu cyumba nyuma yo kubabwira ko amafaranga yari avuye kubitsa muri banki ari ayo yagurishije inka.

Ibi byabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, nyuma y'uko uyu mugabo avuye kubitsa amafaranga muri banki aho asanzwe yishyura ideni.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cya TV/Radio1, ahamya ko uyu mugabo yageze mu rugo yahise ajya gusoma Bibiliya no gusenga, ariko nyuma aza kumva abana be bamukomangira bamusaba kubabwira icyo yakoze ku mafaranga.

Yagize ati: "Batangiye kumbaza niba amafaranga nayashyize kuri banki. Narababwiye nti 'ese ibyo birabareba?' Bambaza niba nyafite mu ntoki cyangwa nayabikije, mbasubiza ko nayashyize kuri banki. Bahise bashyira ingufuri ku rugi rw'icyumba narimo."

Uyu mugabo yavuze ko ababazwa n'uko yaharaniye kurera abana be no kubishyurira amashuri kugeza barangije, ariko bakaba baramwituye kumufungirana. Yanagaragaje impungenge z'umutekano we, avuga ko atizeye ko ibyo byarangirira aho.

Ati: "Narabareze, ndabigisha kugeza barangije amashuri, none uyu munsi bansubije kumfungirana. Numva nkeneye kwishinganisha kuko sinzi icyo bashobora kuzakora."

Amakuru avuga ko uyu mugabo n'umugore we batandukanye, kandi ubuyobozi bwari bwarafashe umwanzuro ko ideni bafitiye banki rizishyurwa hakoreshejwe umutungo bahuriyeho.

INDI NKURU WASOMA :Rutangarwamaboko yunze mu rya Gitwaza udakozwa imigenzo y’abasore “baterera ivi” abakobwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore, yavuze ko kugurisha inka byari byarakozwe babyumvikanyeho, ndetse amafaranga yari agenewe kwishyura ideni rya banki.

Gitifu Telesphore yakomeje avuga ko ubuyobozi bwatangiye kuganiriza uyu muryango kugira ngo ayo makimbirane akemurwe mu mahoro, anasaba imiryango gukemura ibibazo binyuze mu biganiro aho gufata ibyemezo bishobora guteza amakimbirane arushijeho gukomera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow