Ibyo wasobanukirwa ku bya 'Jindo' aho inyanja yicamo kabiri abantu bagatambuka

Mu gihugu cyo ku mugabane w'Aziya, Korea y'Epfo hari ibikunda kuhabera bamwe bakabyita ibitangaza kubera ukuntu inyanja yicamo kabiri abantu bagatambuka nk'abatambuka mu muhanda.

Aug 23, 2025 - 10:46
Aug 23, 2025 - 12:24
 0
Ibyo wasobanukirwa ku bya 'Jindo' aho inyanja yicamo kabiri abantu bagatambuka

Mu nyanja ihuza ikirwa cya Jindo n'icya Modo muri Korea y'Epfo hakunda kuberamo ibyitwa ibitangaza aho iyo nyanja yicamo kabiri mu gihe kingana n'isaha abantu bagatambuka bayirebera ku ruhande. Ni ibintu biba kabiri mu mwaka; mu gihe cy'Itumba nko mu kwezi kwa Werurwe (3) bikongera bikaba mu ntangiriro z'impeshyi. 

Ubwo bikaba birarangiye inyanja igasubirana ku buryo umuntu utazi koga yishoyemo yahita imwivugana. Abantu bongera bagategereza ibyo bihe byavuzwe nk'uko byahamijwe n'ikigo Adventure Korea.

Ibyo byibutsa abantu ibiri muri Bibiliya aho Mose yakubise inkoni mu nyanja ikisatura we n'abantu be bakambuka nta nkomyi ariko nyuma ikaza kwisubiranya.

Ese ibi byo biterwa n'iki?

Uko kwisatura kw'inyanja hakagaragaramo inzira nyabagendwa biterwa n'ugukururana kw'Izuba, Ukwezi n'Isi ibizwi nka "tidal phenomenon" nk'uko byakozweho ubushakashatsi n'ikigo National Geographic.

Tidal phenomenon ni uguhindagurika k’umurongo w’amazi y’inyanja cyangwa ikiyaga, aho amazi azamuka (high tide) cyangwa agasubira inyuma (low tide) mu bihe bigenwe. Ibi biterwa n’imbaraga z’imikururano (gravitational forces) hagati y’ukwezi, izuba n’Isi.

Dore ibitera tidal phenomenon:

1. Imbaraga z’imikururano z’ukwezi ku Isi:

  • Ukwezi kubarizwa hafi y’Isi cyane, bityo kikagira imbaraga nyinshi zikurura amazi.
  • Iyo ukwezi kuri hejuru y’inyanja runaka, amazi arazamuka cyane ku nkombe kubera imikururano, bikabyara (high tide).

2. Imbaraga z’Izuba:

  • Nubwo Izuba riri kure, rinagira uruhare kuko rifite imbaraga nyinshi cyane Iyo imikururano y’izuba ihurira n’iy’ukwezi (mu gihe cy’ukwezi kwa kabiri cyangwa kuzuye kose), bibyara ikitwa spring tide (high tides na low tides ziba zihebuje).

3. Imiterere y’inyanja cyangwa se y'ikiyaga:

  • Nko mu duce dufite imigezi igera mu nyanja (estuaries), tidal range (itandukaniro riri hagati ya high na low tide) rishobora kuba rinini bitewe n’uburyo amazi yinjira n’uko ahagarara.

Aho muri Korea y'Epfo byitabirwa n'abantu benshi bakaza kureba ibyo bihabera. Muri icyo gihe hategurwa n'iserukiramuco abaryitabiriye bagategekwa kwambara inkweto ziri mu bwoko bwa bote kugira ngo uza kugenda muri iyo nzira ataza gukomeretswa n'ibyo mu nyanja.

Abo ni abigeze kwitabira iryo serukiramuco bihera ijisho uko kwisatura kw'inyanja

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow