Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abarimo Jack Ma washinze Alibaba Group

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yahuye ndetse agirana ibiganiro na Jack Ma washinze Alibaba Group hamwe na Jerry Yang uri mu bashinze Yahoo.

Dec 13, 2025 - 15:37
Dec 13, 2025 - 19:20
 0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abarimo Jack Ma washinze Alibaba Group

Mu biganiro umukuru w'igihugu yagiranye n'aba bashoramari byagarutse ku bufatanye mu guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya.

Jack Ma na Jerry Yang bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza muri Afurika, binyuze mu 'Africa’s Business Heroes', yaberaga i Kigali.

Jack Ma uri mu baherwe batunze za miliyari z'amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaherukaga kugaragara mu bikorwa bibera mu ruhame ku rwego mpuzamahanga mu 2020.

Inama ya Africa’s Business Heroes ihurijwemo no gutanga ibihembo, yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa bitanga icyizere, aho icumi ba mbere bazagabana inkunga ya miliyoni 1. 5 z’amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame ari kumwe na Jack Ma na Jerry Yang 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com