Harimo urushwa imyaka 12: Abakinnyi b’umupira w’amaguru bashatse abagore babaruta
Mu gihe bamwe mu bagore bashaka ababaruta, na bamwe mu bagabo ugasanga bashishikazwa no gushaka abakiri bato kuri bo, hari abakinnyi b’umupira w’amaguru bari gushaka abagore babaruta.
Ubu inkuru igezweho ni uy’umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Endrick Felipe w’imyaka 18 washatse umukobwa w’imyaka 23. Ibintu yakoze ntibimenyerewe mu miryango imwe n’imwe hirya no hino ku Isi, aho umugabo ashaka umukobwa muto kuri we. Endrick arasa n’uwateye ikirenge mu cy’abandi bakinnyi bamubanjirije.
Igisubizo.com igiye kubagezaho urutonde rw’abakinnyi mpuzamahanga b’umupira w’amaguru bashatse abagore babaruta.
Endrick Felipe na Gabriely
Uyu musore w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Brazil, aracyari mu kwezi kwa buki, akaba aherutse kurushinga n’umukobwa witwa Gabriely Miiranda w’imyaka 23, maze aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza impamvu yashatse umukobwa umuruta, nyamara we yarimo atera ikirenge mu cya bakuru be.
David De Gea na Edurne Garcia
Uyu muzamu, David De Gea wigeze gukinira ikipe ya Manchester United yagiye mu rukundo n’ umuhanzikazi ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru wo mu gihugu cya Esipanye, Edurne Garcia amurusha imyaka 5 mu mwaka wa 2015.
De Gea amaze gusezera mu ikipe ya Manchester United, yahise afata umwanzuro w’uko agomba gushyingiranwa na we, ubukwe bwaba bombi bwabereye ku kirwa cya Menorca mu mwaka wa 2023.
Mauro Icardi na Wanda Nara
Umwataka w’ikipe y’igihugu cya Argentina, Mauro Icardi yagiye mu rukundo n’umunyamakuru ubifatanya no kumurika imideri umurusha imyaka 6 witwa Wanda Nara.
Nubwo mu myaka ibiri itambutse byatangajwe ko batandukanye, nyuma barongeye bariyunga ubu urugendo rw’urukundo rwabo rurakomeje.
Sergio Ramos na Pilar Rubio
Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Esipanye, Sergio Ramos yakundanye n’umunyamakurukazi witwa Pilar Rubio umurusha imyaka 8.
Nyuma y’imyaka irindwi bari mu rukundo, mu mwaka wa 2019 bararushinze, bakaba bamaze kwibaruka abana bane; Segio Jr, Marco, Alejandro na Maximo Adriano. Hagati aho, Ramos afite imyaka 38 naho Rubio afite 46.
Umwe mu bakinnyi b’ubukombe kuri uyu mubumbe ni Zlatan Ibrahimovic ukomoka mu gihugu cya Sweden. Uyu na we arakunda dore ko yatwawe umutima n’umukobwa umurusha imyaka 11 witwa Helena Segar.
Nubwo aba bombi batigeze bakora ubukwe, bakomeje urugendo rwo gukundwakazanya.
Cesc Fabregas na Daniella Semaan
Fabregas wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Arsenal na Chelsea, na we ni umwe mu bakinnyi bo mu gihugu cya Esipanye akaba yarashatse umugore ukomoka muri Lebanon umurusha imyaka 12 witwa Daniella Semaan.
Bakomeje kuryoherwa n’umunyenga w’urukundo, ubu bibarutse abana batatu barimo Capri, Leonardo na Lia. Abo bana baza biyongera ku bana babiri ba Daniella.
What's Your Reaction?










