Kagame yongeye kugaragaza impungenge ku mubano wa Tshisekedi n’umuhungu wa Habyarimana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kugaragaza impungenge ku mutekano w’u Rwanda, ashingiye ku mubano ugaragara hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abantu bafitanye isano rya hafi n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo n'umuhungu wa Habyarimana .

Apr 3, 2026 - 14:53
Apr 3, 2026 - 14:58
 0
Kagame yongeye kugaragaza impungenge ku mubano wa Tshisekedi n’umuhungu wa Habyarimana

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyasohotse ku wa 3 Mata 2026, Kagame yavuze ko ingendo ziherutse za Jean-Luc Habyarimana i Kinshasa zitari ibintu byabaye gutyo gusa, ahubwo ko ziri mu murongo mugari w’ubufatanye hagati ya Congo n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Icyo tuvuga si umuntu umwe gusa. Umuhungu wa Habyarimana ntabwo ari umuntu usanzwe. Tshisekedi cyangwa Congo bagerageza kumukoresha mu gushaka inkunga ya FDLR.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari n’abandi bantu bari mu Bufaransa bagize uruhare muri uwo murongo, agaragaza ko ibikorwa byabo bifitanye isano n’imikoranire ya FDLR n’ingabo za Congo (FARDC).

Kagame yagaragaje ko iyi mikoranire igize urusobe rukomeye rufasha uwo mutwe, agira ati: “Abo bose bagize urusobe ruri mu buyobozi cyangwa rufitanye isano na FDLR.”

INDI NKURU WASOMA : Intambara ya Iran na USA yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda

Yibajije uburyo hari abagerageza gutesha agaciro ibyo u Rwanda rugaragaza ku bijyanye n’umutekano warwo, mu gihe ibimenyetso byerekana ubufatanye hagati ya FDLR na FARDC bikomeje kugaragara.

Ibi si ubwa mbere Perezida Kagame agarutse kuri iyi ngingo. Mu ntangiriro za Werurwe 2026, yari yavuze ko hari impungenge zikomeye ku mubano wa Kinshasa n’umuryango wa Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow