Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro na Vladimir Putin byo guhagarika intambara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump yatangaje ko yaganiriye ku murongo wa telefone na Perezida w'U Burusiya, Vladimir Putin, ku guhagarika intambara U Burusiya bwashoje muri Ukraine.

May 20, 2025 - 10:18
May 20, 2025 - 11:35
 0
Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro na Vladimir Putin byo guhagarika intambara

Perezida was leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump  yaciye ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yaganiriye na Perezida w’U Burusiya, Vladimir Putin. Akaba yizeye ko intambara ihanganishije Ukraine n'U Burusiya iza guhagarikwa nta yandi mananiza.

Donald Trump uri mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka we wa mbere ayobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yavuze ko ku murongo wa telefone yagiranye ibiganiro by' amasaha abiri na Perezida Vladimir Putin.

Yagize ati:"Nagiranye ikiganiro ku murongo wa telefone na Perezida Putin kandi cyagenze neza. U Burusiya na Ukraine bagiye guhita batangira ibiganiro biganisha ku mahoro, icy'ingenzi kirimo ni uguhagarika intambara ibashyamiranyije. Ibyo bihugu bizaganira ku bibazo bifitanye ubwabyo bibikemure."

Donald Trump yakomeje avuga ko U Burusiya bwifuza gucuruzanya cyane na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ati:"U Burusiya burashaka gukorana ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y'iyo ntambara, ibyo nanjye nabyemeye."

"Turashaka ko hakorwa ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi kandi mbona Ukraine izabyungukiramo nk' igihugu kizaba kivuye mu ntambara gishaka gusana ibyangijwe " 

Iyo ntambara yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022, kugeza na n'ubu ntirarangira. Nubwo habaye ibyo biganiro, abatari bake bibaza iherezo ryayo.

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow