BREAKING - Karasira Aimable yapfuye

Uzaramba Karasira Aimable, wamenyekanye cyane nka “Professor Nigga”, yapfuye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nyuma yo kunywa imiti myinshi yari asanzwe afata, mu gihe hari habuze amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe.

May 7, 2026 - 08:36
May 7, 2026 - 08:54
 0
BREAKING - Karasira Aimable  yapfuye

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ruvuga ko Karasira yari amaze kumenyeshwa ko igihe cye cyo gufungurwa kigeze, ariko nyuma akaza kunywa imiti irenze urugero.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yavuze ko iyo miti yari asanzwe ayifata kubera uburwayi bwo mu mutwe yari afite, ariko ko kuri iyi nshuro yayifashe mu buryo budasanzwe.

Ati: “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga amasaha make ikamufasha kuruhuka, ariko kuri iyi nshuro yayinyweye myinshi cyane. Bahise bamujyana ku bitaro bya Nyarugenge ariko biza kurangira yitabye Imana.”

Karasira yari afungiye mu Igororero rya Nyarugenge kuva muri Gicurasi 2021, nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha birimo gukurura amacakubiri, guhakana Jenoside no gutangaza amakuru y’ibihuha binyuze kuri YouTube.

INDI NKURU WASOMA :TUMENYE IBIMERA BIRYA INYAMA

Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu, nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ubwiregure bwe. Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwarajuririye icyo cyemezo busaba ko yakatirwa imyaka 30, amategeko yemereraga ko afungurwa kubera ko igihano yari yarakatiwe cyari cyarangiye.

Abamuburaniraga bavugaga ko kujurira bitari kubuza Karasira kurekurwa, ahubwo yari kuzaburana ubujurire ari hanze.

Karasira yari azwi cyane mu mashuri makuru no mu bakunzi ba Hip Hop nyarwanda. Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yigishaga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga ndetse abanyeshuri benshi banyuze mu maboko ye.

Mu muziki, yamenyekanye cyane nka “Professor Nigga”, izina ryamuhaye umwihariko nk’umwarimu wa kaminuza wakundaga injyana ya Hip Hop.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow