Moritz Kretschy yegukanye Tour du Rwanda 2026
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23 ukinira ikipe ya NSN Development Team yegukanye Tour du Rwanda 2026, mu gihe Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yatsinze agace ka munani ari na ko ka nyuma kasorejwe mu kuzenguruka Kigali.
Agace ka munani kakinwe ku ntera y’ibilometero 83,8 kazengurukaga imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, kari karimo guhangana gukomeye hagati y’abakinnyi batandukanye bashakaga gusoza neza iri rushanwa. Henok Mulubrhan ni we wahize abandi ku murongo wa nyuma, aba n’Umunyafurika rukumbi wegukanye agace muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Isiganwa ryatangiye ritangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aho abakinnyi 65 ari bo baryitabiriye nyuma y’uko bamwe bari bamaze kuvamo. Mu ntangiriro, abakinnyi barimo Bruno Martins na Aman Awet bagerageje gucomoka mu gikundi, bashyiramo ikinyuranyo cyageze ku munota urenga umwe.
INDI NKURU WASOMA :Umuramyi Gad Rwizihirwa yasabye abizera Imana kujya bayiringira igihe cyose
Bruno Martins yigaragaje cyane muri aka gace yegukana amanota ya Sprint ya mbere ndetse n’ay’imisozi ibiri, ariko igikundi cyaje kongera kubafata mu bilometero bya nyuma. Mu gice cyo gusoza, amakipe akomeye arimo Movistar, Eritrea na Soudal yazamuye umuvuduko, bituma abakinnyi benshi batatana.
Mu bilometero bitanu bya nyuma, abasiganwa bazamutse umuhanda w’amabuye wa Kimihurura berekeza kuri KCC, aho Henok Mulubrhan yakoresheje imbaraga nyinshi atsinda agace ka nyuma.
Moritz Kretschy ni umukinnyi wa 16 wegukanye Tour du Rwanda kuva mu 2009 mu gihe ari Umunya-Burayi wa gatatu uyitwaye nyuma y'Umunya-Espagne Cristian Rodriguez mu 2021 n'Umufaransa Fabien Doubey mu 2025.
What's Your Reaction?










