Itamar Einhorn yegukanye Etape ya Mbere ya Tour du Rwanda 2026
Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Ikipe ya NSN Development Team ni we wegukanye agace ka Mbere ka Tour du Rwanda kavaga mu Rukomo i Gicumbi kerekeza i Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Itamar atwaye aka gace kakinirwaga mu mirambi yo mu burasirazuba bw’u Rwanda nyuma yo gukoresha imbaraga z’umurengera ubwo abasiganwa basatiraga ku murongo wa nyuma byamuhesheje guhita yambara umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye isiganwa.
Einhorn yahawe amasegonda 10 ya bonification nyuma yo gutsinda sprint ya nyuma i Rwamagana, mu gihe uwa kabiri yabonye atandatu, uwa gatatu abona ane. Ibi byahise bimushyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange by’agateganyo.
Ni etape ya gatatu atwaye muri iri siganwa rikomeye ku mugabane wa Afurika, nyuma yo gutsindira i Kayonza n’i Nyaruguru mu 2024, agaragaza ko amenyereye neza imihanda yo mu Rwanda.
Isiganwa ry’uyu munsi ryakinwe ku ntera y’ibilometero 173,6, ryaranzwe n’imvura nyinshi mu muhanda wa Gatsibo–Kayonza–Rwamagana, byasabye abakinnyi gukoresha imbaraga zisumbuyeho.
Mu ntangiriro, Henrique da Silva Avancini na Miguel Heidemann ni bo bayoboye isiganwa, basiga igikundi iminota irenga ibiri.
Mu bilometero 30 bya nyuma, amakipe akomeye arimo NSN, Eritrea na Movistar Team Academy yatangiye gukurura igikundi, kigabanya intera buhoro buhoro. Hasigaye ibilometero 10, ikinyuranyo cyari umunota n’amasegonda 25, ariko mu bilometero bitanu bya nyuma cyamanutse kigera ku masegonda 30.
INDI NKURU WASOMA :Huye: Imyumvire, kimwe mu bidindiza umubare w’abagore bari mu rwego rw’abikorera
Mu bilometero bibiri bya nyuma, igikundi cyari kimaze gufata abari bayoboye, hasigara guhatanira sprint ya nyuma. Einhorn yasize abo bari bahanganye ku murongo, atangira Tour du Rwanda 2026 atanga ubutumwa bukomeye ku bazahangana mu duce dukurikira.
Agace ka Kabiri kazava i Nyamata kerekeza i Huye, aho hitezwe ko ihangana rizakomeza gukomera mu guhatanira umwambaro w’umuhondo.
What's Your Reaction?










