Aristide Mugabe yasezeye ku gukina Basketball nyuma y’imyaka 18 

Umukinnyi w’inararibonye mu mukino wa basketball, Aristide Mugabe, yatangaje ko yasezeye ku gukina basketball nk’umwuga, ku myaka 37 y’amavuko, ashyira akadomo ku rugendo rw’imyaka 18 yaranzwe n’ibigwi n’ibihembo byinshi.

Feb 10, 2026 - 11:38
Feb 10, 2026 - 11:48
 0
Aristide Mugabe yasezeye ku gukina Basketball nyuma y’imyaka 18 

Uyu wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira byimazeyo abagize uruhare mu rugendo rwe rwo mu kibuga no hanze yacyo.

INDI NKURU WASOMA :Huye : Abafite ubumuga baragaragaza ibikibangamiye uburezi budaheza

Mu butumwa bwe, Mugabe yagize ati: “Umuryango wanjye, inshuti, abatoza bose, bagenzi banjye twakinanye, abo twahanganye, abafana n’ubuyobozi bw’amakipe—ndabashimira byimazeyo.”

Yakomeje ashimira by’umwihariko Ikipe y’Igihugu, avuga ko kuyiserukira byamuhesheje ishema rikomeye.Yagize ati: “Nta magambo mfite yo gusobanura ishema nagize ryo guhagararira igihugu cyanjye cyiza. Ndashimira abayobozi bose banyizeye bakampa inshingano zo kuyobora ikipe; byamfashije kuba uwo ndi we uyu munsi.”

Aristide Mugabe yatangiye urugendo rwe rwa basketball muri Rusizi BBC, mbere yo kwerekeza muri Espoir BBC mu 2009, aho yatwaranye nayo ibikombe bine bya shampiyona anahabwa ibihembo bibiri by’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP). 

Mu 2015 yaje kujya muri Patriots BBC, aho yatwaranye nayo ibindi bikombe bine bya shampiyona.

Mu myaka yakurikiyeho, Mugabe yanakiniye amakipe arimo Kepler, aho ari gusoza umwuga we ari umukinnyi n’umutoza (player-coach). Yemeje ko nubwo asezeye ku kibuga, azakomeza umusanzu we muri basketball nk’umutoza w’igihe cyose.

Ku rwego mpuzamahanga, Aristide Mugabe yakiniye u Rwanda mu Ikipe y’Igihugu mu gihe cy’imyaka 11, mbere yo gusezera kuri iyo nshingano mu 2022. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow